Dore Amafoto 10 ya Card B watandukanye n’umugabo we Offset amushinja kumuca inyuma ku dukobwa tudafite icyo tumurusha

Umuhanzikazi w’umuraperikazi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika Belcalis Marlenis Almánzar Cephus uzwi ku mazina ya Cardi B, yatangaje ko yarangije gutandukana n’umugabo we Kiari Kendrell Cephus uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Offset.

Cardi B ufitanye abana babiri na Offset, atangaje ko yatandukanye n’umugabo we, nyuma yuko bose nta n’umwe wari ugikurikira undi ku rubuga rwa Instagram.

Muri Nyakanga uyu mwaka wa 2023, Offset yavuze amagambo akomeye ku mugore we aho yamushinje kuryamana n’inshuti ze cyane iz’abahanzi, ibyo Cardi B yateye utwatsi avuga ko amubeshyera icyakora, Offset nyuma yaje kwisubiraho avuga ko yabivugishijwe n’agatama.

Ntabwo ari ibyo gusa kandi, kuko nta minsi yari iciyeho umuraperi Blueface avuze ko uyu mugabo wa Cardi B afitanye umubano udasanzwe n’umugore we Chrisean Rock.

Mu butumwa bwa Cardi B kuri Instagram, akaba yatangaje ko atabona icyo abwira abafana be, gusa ko yatandukanye na Offset kandi ko ashaka gutangira umwaka ameze neza mu ntekerezo ze. Aba bombi bakaba bari barabanye mu 2017, aho bafitanye abana babiri.

Cardi B na Offset, bakaba barigeze gutanduka mu 2020, ariko nyuma gato baza kwiyunga. Ni mu gihe kandi aba bombi bazwiho gushyamirana bya hato na hato, ibyo benshi bavuga ko ari ukugira ngo bavugwe mu itangazamakuru. Ntibyatungurana n’ubu wumvishe byari ugutwika.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.