Dore amafoto 15 y’indobanure ari Hot & Sexy kurusha andi y’umuhanzikazi Bwiza utavugwaho kwiyandarika

Umuhanzikazi w’umunyarwandakazi Bwiza Emmerance , n’umwe mu bakobwa binjiye muri muzika aza avugwaho anitezweho byinshi bisa nk’ibyo abandi bakobwa bagenzi be baza bakora ngo bamamare birimo kwiyandarika bambara ubusa mu mafoto n’amashusho bashyira hanze. 

Kuva mu mwaka wa 2021 ubwo uyu mukobwa yazaga muri muzika abenshi batangiye kumuvugaho byinshi ,  birimo nko kuba abamubonaga baremezaga ko uyu ari undi mukobwa mwiza muzika nyarwanda yungutse , bityo abenshi batangiye gutekereza ko uyu mukobwa nawe agiye kujya yerekana amafoto ashotorana (amwe agaragaza ubwambure n’imiterere) cyangwa akiyambika ubusa bizwi  ko bishimisha benshi muri iki gihe.

Kuva ndirimbo ye ya mbere “Available” abakunzi ba mwene ayo mafoto ashotorana (ari hot & sexy) barategereje baraheba kugeza ubwo hari na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bahise batangira kuvuga ko bafite amafoto ye na video bimugaragaza ari gusambana  gusa birangira byari ibihuha , maze uyu muhanzikazi uzwi kw’izina rya Bwiza asigara aseka abari bazanye ayo makuru yo gutwika , kabone n’ubwo hari abavugaga ko ariwe bwite uri kubiteza ngo abashe kuvugwa cyane.

Iyi Album ye “My Dream “ yashyize hanze muri uku kwezi kwa Nyakanga ibarizwaho indirimbo 14 zirimo izigera kwi 9 ari wenyine ndetse izindi akaba ari kumwe n’abandi bahanzi bamufashije barimo Juno Kizigenza , Chriss Eazy , Niyo Bosco , Double Jay , Ray Signature ndetse na Allan Toniks. Iyi Album kandi ikaba iri kugurishirizwa kurubuga rw’uyu mukobwa ukiri muto rwitwa bwiza.rw

Kugeza ubu Bwiza ashyira hanze album ye yise “My Dream” aya niyo mafoto y’indobanure twabahitiye ari Hot & Sexy cyangwa se akurura abagabo kurusha andi yose yifotoje.

 

Dusigire igitekerezo cyawe utubwire kwiyambika ubusa bifasha iki abahanzikazi nyarwanda ?, niki ukundira bwiza ? , ese niki twakongera mu nkuru tubagezaho?

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.