Ku munsi wo kuwa Gatandatu Saa Tatu z’ijoro kuri Sitade mpuzamahanga ya Huye haberaga umukino Senegal yari yakiriyemo Amavubi , haje umukobwa wari uje kureba umupira maze umunyamakuru amuba hafi cyane atubonera aya mafoto adasanzwe , agaragaza umukobwa w’ikimero warangaje abantu kubera imyambarire.
Impamvu Senegal yari yakiririye mu Rwanda ni ukubera ko umukino ubanza u Rwanda narwo rwawakiririye muri Senegal nyuma y’ubwumvikane bw’ibihugu byombi.
Uyu mukino warangiye amakipe yombi anganyije igitego 1-1, igitego cya Senegal n’icyo cyabonetse mbere ku munota wa 66 gitsindwe na Lamane Camara naho icyo kwishyura ku ruhande rw’u Rwanda kiboneka ku munota wa 90+4 gitsinzwe na Niyonzima Olivier Seif akoresheje umutwe ku mupira wari uvuye muri koroneri.
Muri iri tsinda L, ikipe y’igihugu ya Senegal niyo yazamutse ari iya 1 naho Mozambique aro iya 2 .
Uretse kuba umukino waragenze gutyo ariko aha kuri iyi stade hari umukobwa watunguye abantu maze benshi bamuhanga amaso kubera ukuntu yagaragaraga haba mu ngendo ye, mu bwiza , imyambarire ye y’ikanzu ifite pasura igera ku kibuno, n’ibindi…
Mu mafoto yacaracaye ku mbuga nkoranyambaga harimo iyo wamonaga ko abagabo bari kumureba babuze imyifato , kandi uwamubonaga wese ntiyahitaga amukuraho ijisho , ahubwo bahitaga batangira kumuvuga mpaka arenze aho bamubona.