Dore amafoto y’ubwiza n’ikimero bya Nshuti Divine Muheto wabaye Miss Rwanda 2022

Miss Rwanda 2022 birangiye nomero 44 ariwe Nshuti Divine Muheto ariwe wegukanye ikamba rya Nyampinga uhiga abandi , ndetse Igisonga cya Mbere aba Keza Maolithia mu gihe igisonga cya Kabiri cyabaye  Kayumba Darina. Divine Muheto yegukanye iri kamba nyuma yo kuba ari umukobwa wari ufite abafana benshi kubera ubwiza n’ikimero cye bikurura benshi byaje no gutuma ariwe uba Miss popularity.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 19 werurwe 2022 nibwo umukobwa w’uburanda n’ikimero wavuzwe cyane kuva iri rushanwa ryatangira yambikiwe ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda i Rusororo mu Intare Arena hari hateraniye imbaga.

Nshuti Divine Muheto wegukanye iri kamba yakunze kurangwa n’udushya twinshi turimo n’amagambo yo kwigirira icyizere , aho yakundaga kuvuga anahamya ko ariwe uzaba Miss.

Mu mafoto y’urugendo rwa Miss Nshuti Divine Muheto kuva yamenyekana kubera iri rushanwa yitabiriye rikanamuhira , byakunze kwemezwa na benshi ko ariwe byari byitezwe ko ari bwambare ikamba.

Twakusanyije amafoto maze tuguhitiramo agera kuri 20 yose ngo ubashe kureba ubwiza n’uburanga bwa Muheto Divine wabaye Miss Rwanda 2022.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.