Dore amafoto y’uko byari bimeze mu gitaramo gikomeye Israel Mbonyi yaraye akoreye mu Bubiligi , amatike yashize hakiri kare

Ku munsi w’ejo tariki ya 11 Kmena 2023 nibwo umuhanzi w’icyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana Israel Mbonyi yakoreye igitaramo mu Bubiligi maze kikitabirwa n’imbaga y’abarenga ibihumbi bibiri bari nabamwe mu byamamare nyarwanda bahatuye.

Karekezi Justin wari wateguye iki gitaramo, yavuzeko ari ubwa mbere bibaye ko amatike y’igitaramo ashira mbere y’umunsi wo gutarama.

Ati “Ni amateka, twatumiye abahanzi benshi bakomeye yewe no muri Nigeria hari abavuyeyo ariko ni ubwa mbere amatike ashize mbere y’umunsi nyir’izina. Bigaragaza ukuntu uyu musore akunzwe bikomeye!”

Ku rundi ruhande ariko uko abantu baguze amatike ni ko banitabiriye kare. Mbere y’amasaha make ngo igitaramo gitangire abantu bari bakubise buzuye ahagombaga kubera iki gitaramo.

Israel Mbonyi ntabwo yigeze abatenguha kuko yabaririmbiye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe kuva mu za cyera kugeza ku yo aherutse gusohora yise Nk’umusirikare ari nayo yitiriye album ateganya kumurika uyu mwaka. Nyuma yo gutaramira mu Bubiligi, byitezwe ko Israel Mbonyi azataramira mu Bufaransa no muri Suède.

Mbonyi yanyuzagamo akanifotozanya n’abakunzi be.

Abatuye Iburayi bongeye kujya mu mwuka bifatanyije na Israel Mbonyi wabaririmbiye mu Bubiligi.

Dougary Ndarushinze , uyu mukinnyi nawe yari yishimiye kubana n’abandi muri iki gitaramo.

David Bayingana umunyamakuru ukomeye mu Rwanda nawe yari ahari arimo anafata amashusho y’uko igitaramo kimeze.

Didier Touch kabuhariwe mu gucuranga no gutunganya imiziki , uyu musore umaze imyaka myinshi i Burayi ari mu bacurangiye Mbonyi.

Alex Muyoboke yari ahibereye imbonankubone yitabiriye iki gitaramo cya Israel Mbonyi.

Uwahoze ari myugariro w’ikipe y’amavubi Kalisa Claude nawe yari yaje kureba igitaramo cya Israel Mbonyi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.