Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Koreya y’Epfo kuva ku wa 2 Kamena 2024, aho yahuriye n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika mu nama yabo na Perezida Yoon Suk Yeol.
Muri uru ruzinduko rwo gukomeza umubano w’impande zombi, Perezida Kagame yaherekejwe n’itsinda ry’abayobozi barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, n’Umuyobozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), Francis Gatare.
Umukuru w’Igihugu yakiriwe na Perezida Yeol kuri uyu wa 3 Kamena, baganira ku bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda na Koreya y’Epfo ndetse banasangira ifunguro hamwe n’abandi bakuru b’ibihugu byo muri Afurika bitabiriye iyi nama.
Iruhande rw’iyi nama, Perezida Kagame yaganiriye n’abayobozi baturutse muri Afurika barimo Perezida Filipe Nyusi wa Mozambique na Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe. Bose hamwe uko bahuriye i Seoul, bafashe ifoto y’urwibutso na Perezida Yeol.
Biteganyijwe ko inama ya Perezida Yeol n’abakuru b’ibihugu bya Afurika irangira kuri uyu wa 5 Kamena 2024.