Dore amagambo 6 yuje uburyohe ushobora kujya ubwira umugore wawe maze bigakomeza imfuruka z’urukundo rwanyu

Akenshi na kenshi abagore benshi bafite ibintu bahuriyeho bakunda kubwirwa n’abagabo babo bakanezerwa, kandi ugasanga bifasha n’urugo rwabo gukomera.

Dore amwe muri ayo magambo babitimes.com yaguteguriye ashobora gukomeza imfuruka zose z’urugo rwawe

1. Uri umubyeyi mwiza umugore mwiza ubaruta bose

Niba ushaka gutuma umugore yirirwa yishimye umunsi wose, renga ibyo kumubwira amagambo amenyereye nka “urakoze”, umushimire ku kuba ari umugore mwiza n’umubyeyi mwiza

2. Ndagushimira ku bintu byose ukorera umuryango wacu

Inshuro nyinshi abagabo nibo barebwa cyane n’inshingano z’urugo ariko ntibikuyeho ko abagore babo ari abafasha bwza. Hari ubwo wumva ko umutwaro wikoreye uremereye inshuro myinshi kurenza k’uwo umugore afite. Nyamara nawe arakora cyane kandi akavunika. Akeneye kubwirwa ijambo rimushimira ibyo akora.

3. Ndagukunda cyane kandi nzahora ngukunda

Ntago wakwiyumvisha ukuntu ijambo ndagukunda risumba ayandi magambo, Niyo mpamvu kubwira umugore wawe ko umukunda ari intangiriro nziza, gusa biba akarusho iyo umubwiye impamvu umukunda, ingano y’urukundo umukunda kandi ko uzahora umukunda ibihe byose. Ibyo binezeza umutima we kurushaho.

4. Uri mwiza imbere n’inyuma ntawagusimbura

Nta mpamvu yo kwita ku kigero cy’imyaka ye, ingano ye n’igihe mumaze mubanye, umugore wese akunda kumva abwirwa ko ari mwiza, agukurura (attractive). Mu mwanya wo kumubwira ngo “ urasa neza” koresha utugambo tugufi nka “ byizaaa!”, “urashimishije”.
Niba mwese mukoresha ururimi rw’icyongereza wamubwira uti : “great”, “lovely”, “fantastic”,…

5. Wanyemerera tukaza gusohokana iri joro?

Kubwira umugore wawe ko ushaka ko musohokana, bituma atekereza ko wishimira kumarana umwanya nawe.

6. Ni gute nakubera umugabo mwiza kurushaho?

Kumva aya magambo ku mugore wawe bishobora kumutera amarangamutima (emotion) akaba yanarira, cyangwa se agaseka nk’akana gato. Igihe umubajije iki kibazo jya uha agaciro igisubizo aguhaye.

Ayo ni amwe mu magambo abagore bakunda kubwirwa n’abagabo bigatuma bishima, kandi urukundo rwanyu rukarushaho gukomera.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.