Abantu benshi ku isi bahuriye ku kuba imboni z’amaso yabo ari umukara ariko iyo witegereje bamwe ku gice gikikije imboni, hari abo usanga bafite amaso y’umukara cyane, abafite ay’ubururu, ayerurutse cyangwa se ay’inzobe (ibihogo) atirabura nyirizina nubwo hari abandi usanga ibara ry’amaso yabo baryihariye ku buryo n’iyo wazenguruka isi yose utabasha kubona benshi barihuje.
Ubushakashatsi bwa American Academy of Ophthalmology bwo mu 2014, bwagaragaje ko abafite amaso y’icyatsi kibisi ari bo bake ku isi aho bangana n’abantu 9% mu gihe abafite ay’inzobe cyangwa se ibara ry’ibihogo bo bagera kuri 45% ari na bo benshi.
Hari abafite ibara ry’ibihogo risa n’irivanze n’iry’icyatsi kibisi bazwi nka “hazel eyes” bo bagera kuri 18% mu gihe 27% ari abafite amaso y’ubururu na ho 1% ubwo bushakashatsi bukaba bwaragaragaje ko ureba amaso ye ukayoberwa niba ibara ryayo ari ibihogo, ubururu, icyatsi kibisi cyangwa se niba yajya muri bariya bafite ayavanze.
Hari abo usanga amaso yabo ari ibara ritukura cyangwa iry’umuhemba, ariko ugasanga atari amabara y’umwimerere y’amaso yabo ahubwo bikomoka ku burwayi bwa “albinism” buterwa no kuba umuntu cyangwa inyamaswa idafite imisemburo ihagije ya mélanine ari na byo bivamo gutuma abafite icyo kibazo bagira amaso y’umutuku cyangwa afite ibara ry’umuhemba.
BBC yanditse ko imibare igaragaza ko mu bantu bagera ku bihumbi 20, haba harimo umuntu umwe ufite icyo kibazo.
Ese byaba bibaho ko umuntu umwe yagira amaso afite amabara atandukanye?. Bijya bibaho ko umuntu umwe ashobora kugira amaso afite amabara atandukanye ku buryo ushobora gusanga ijisho rye rimwe ari ubururu irindi rikagira irindi bara.
Binabaho ko ushobora kureba ijisho rimwe ugasanga ryifitemo amabara atandukanye, ariko ibi byombi bikomoka ku burwayi buzwi nka “heterochromia” akenshi buvukanwa.
Birashoboka ko ibara ry’amaso y’umuntu rishobora kugenwa n’uruhererekane rw’ingirabuzima fatizo z’abo mu muryango we, gusa kandi binabaho ko ababyeyi bashobora kwibaruka umwana badahuje ibara ry’amaso cyangwa se umwana akaba yavuka afite ibara runaka ry’amaso rikazagenda rihinduka uko akura.