Dore amata agenewe umwana utaruzuza umwaka

Muri iki gihe abantu batandukanye bakiri mu myaka yo kubyara usanga baba bibaza ku mata baha abana babo basubiye mu kazi, kuko ikiruhuko umubyeyi ahabwa ari amezi atatu,yaba akorera Leta cyangwa abikorera.


Kuri icyo kibazo cyo kumenya amata umuntu akwiye guha umwana utaruzuza umwaka, hari abavuga ko baha abana babo amata y’inka, abandi bakavuga ko amata y’inka ari mabi ku mwana ufite munsi y’umwaka, bagahitamo kubaha amata y’ifu bafunguza amazi.

Nyuma yo kumva ko abantu batandukanye batavuga rumwe ku kuba umwana utaruzuza umwaka avutse yahabwa amata y’inka cyangwa yaba ari mabi kuri we, twifuje kubagezeho icyo abahanga mu by’imirire y’abana babivugaho.

Ku rubuga www.lepoint.fr bavuga ko amata y’inka atari meza ku mwana utaruzuza umwaka, kuko ataba yujuje ibyo akeneye mu mikurire ye myiza.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Umufaransa witwa Anne Jeanblanc mu 2014, bwagaragaje ko guha umwana amata y’inka ataruzuza umwaka ari ukumuhemukira kuko hari intungamubiri aba akeneye zitaboneka mu mata.

Kuri urwo rubuga bavuga ko guha umwana amata y’inka bishobora gutuma agira ikibazo cyo kubura amaraso (anemia),kuko mu mata y’inka ntashobora kubonamo urugero rwa “fer” akeneye.

Bagira inama ababyeyi ko mu gihe basubiye mu kazi, cyangwa se badashobora konsa kubera impamvu zinyuranye, bajya baha abana babo amata agenewe abana bato yatunganyirijwe mu nganda kuko bayakora ku buryo aba ajya kumera nk’amashereka, ku buryo umwana ayabonamo ibyo akeneye hafi ya byose.

Ku rubuga https://www.healthychildren.org, bavuga ko nubwo hari ababyeyi bavuga ko amata ari amata, ndetse bagaha abana babo amata y’inka bakiri impinja, ngo bakwiye kumenya ko igogorwa ry’amata y’inka ribagora kuko amata y’inka akomera, si kimwe n’amata ategurirwa mu nganda ndetse n’amashereka yo yorohera abana mu igogora.

Ikindi kandi, amata y’inka aba yifitemo za poroteyine nyinshi n’ubutare ku buryo byabangamira impyiko z’umwana na cyane ko ziba zitarakomera, ibyo bikaba byatuma agira ibibazo bitandukanye birimo guhinda umuriro, impiswi n’ibindi.

Hari kandi ibinure umwana akenera mu mikurire ye ubundi biboneka mu mashereka, hakaba na vitamine C yagombye kubona, ibyo rero ntibiboneka mu mata.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.