Dore amwe mu mazina ateye ipfunwe, ba nyirayo basabye ko ahindurwa

Kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga hari indangamuntu babitimes.com amazina nka Sanduwice, Quatre Moteurs, Niboneyimbwa Munzuyarwo, Bikundaguhena, Umwarutarakurikiyamaraha, Ntawutaramaniryundimugabo, Gudubayi, Gumawitume, Turaburaye, Ntawuhorabyibushye n’andi, gusa ntawakwemeza niba koko izo ndangamuntu ari umwimerere, cyangwa ngo yemeze ko abo bantu koko bitwa batyo.


Uretse ibyo kandi mu Igazeti ya Leta No2 yo ku wa 14 Mutarama 2019, hatangajwemo ibyemezo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) yahaye abantu 40, bibahesha uburenganzira bwo guhindura amazina bakitwa andi bifuza.

Muri ayo mazina yasabiwe guhindurwa harimo amagenurano nka Sebahutu, Mukagatare, Ntawugashira, Musigirende, Uwamurera, Harelimana, Niyibizibyose, Nguteguremuterambabazi, Rwajekarendimubanzi, Ayabagabo na Ntampuhwe, n’andi.

Imibare ya MINALOC y’umwaka ushize wa 2019, igaragaza ko abaturage 1,893 muri uwo mwaka wonyine baje kuyisaba guhindurirwa amazina bitewe n’impamvu zitandukanye.

MINALOC ivuga ko kuva mu myaka yashize, impuzandengo ya buri mwaka y’abantu bagiye basaba guhinduza amazina itajya munsi ya 800.

Ku itariki 08 Gicurasi 2020, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, ku bufatanye n’urubuga Irembo, batangaje ko bitakiri ngombwa kujya kuri Minisiteri gusaba guhindura izina, ahubwo ko abantu bashobora gusabira iyo serivisi ku Irembo.

Umuvugizi w’Ikigo Rwanda Online, gishinzwe imicungire y’urubuga Irembo, Jules Ntabwoba, avuga ko nubwo atahita avuga imibare, abamaze gusaba guhindurirwa amazina mu gihe cy’icyumweru kimwe kirenga iyo serivisi imaze kuri urwo rubuga ngo ari benshi cyane.

Yagize ati “Abantu barabyitabiriye cyane ku buryo ahubwo ari ibintu bidasanzwe ugereranyije n’uko byagendaga (abantu bagana Minisiteri guhinduza amazina)”.

Ati “Icyo nabwira ababyeyi ni uko udakwiye kwita umwana izina utamwitiriye ingorane urimo gucamo, kuko iyo urebye imbogamizi abashaka guhinduza amazina bafite, ni uko umuntu baba baramuhemukiye bakamwita Mbarimombazi, Bwirebucye,…ku buryo abandi bana bose bamuseka!

Iyo ageze mu mashuri usanga afite ipfunwe, izina rishobora kwica umuntu mu byo yifuza kugeraho cyangwa se rikamuremamo umuntu muzima ufite icyerekezo”.

Kuri ubu muntu wese wifuza ko izina rye rihundurwa, agana abakozi ba Irembo agatanga amafaranga ibihumbi 20, akanerekana itangazo yanyujije mu gitangazamakuru ko yifuza guhindura amazina, nyuma y’iminsi itarenga 21 akabona icyemezo kimumenyesha ko izina rye ryahinduwe.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.