Buri muntu wese aba yifuza kubona uruhu rwe rusa neza kugirango ajye agenda agaragara neza mu bantu cyangwa nawe akibona neza . Cyane cyane mu maso rero kuko ariho habanza kugaragarira buri umwe , Kwita ku ruhu rwo mu maso bikubiyemo ibirenze kurusukura no gukoresha amavuta yo kwisiga, harimo gufata indyo yuzuye, gusinzira bihagije, gukora siporo n’ibindi.
Ubu rero ni bumwe mu buryo bwibanze bushobora kugufasha kugumana uruhu rwawe rworoshye kandi rutoshye nawe ukajya ubona ko usa neza.
1. Karaba mu maso inshuro ebyiri ku munsi: Gukaraba mu maso inshuro ebyiri ku munsi mu gihe ubyutse no mugihe ugiye kuryama ni bimwe mu bintu bishobora gufasha uruhu rwawe kumera neza bikaba akarusho wifashishije amazi y’akazuyazi kandi wabanje gukaraba neza intoki.
2. Irinde gukaraba amazi ashyushye: Impamvu ni uko ashobora kwangiza uruhu rwawe rugatakaza amavuta y’umwimerere rukumagara.
3. Irinde kwisiga amavuta uruhu rwamaze kumagara: Ni byiza kwisiga ukimara gukaraba mu maso kandi ukirinda guhora ku mavuta amwe bitewe nuko uko ibihe bisimburana ari nako amavuta uruhu rukenera aba atandukanye (Urugero: mu gihe cy’itumba uruhu rukenera amavuta atandukanye n’ayo mu gihe cy’izuba).
4. Irinde kwisiga ibirungo by’ubwiza mu maso buri gihe wikurikiranya: Ibi bituma uruhu rwawe ruruhuka no mugihe wabyisize ntukibagirwe gukaraba mu maso mu gihe ugiye kuryama.
Ikindi ukwiye kwitondera ni ubwoko bwabyo. Usabswa gushishoza mbere yo kubigura kuko hari ibiba byifitemo ibinyabutabire byangiza uruhu (nka Paraben n’ibindi).
5. Nywa amazi ibirahure 6 kugeza ku 8 byibura ku munsi: Uretse kuba amazi ari ingenzi mu buzima busanzwe agira n’uruhare rukomeye mu gufasha umuntu kugira uruhu rworoshye kandi rufite itoto.
6. Kwita ku gufata amafunguro agizwe n’imboga n’imbuto: Uretse kuba imbuto n’imboga ari byiza ku buzima bwa muntu, ni n’ingenzi mu gutuma ugira uruhu rutoshye.