N’ubwo akenshi umuntu arira hari icyo abaye , ariko noneho ubushakashatsi bwagaragaje ko bishobora kugirira akamaro umuntu ubyibushye wifuza kugabanya ibiro n’uwo mubyibuho ukabije, gusa bikaba igihe yarize mu gihe nyacyo agakomeza kugeza yumvise atuje.
Abantu benshi usanga bazi ko uburyo bwo kugabanya ibiro ari igihe uri guca mu bibazo bikagutera imihangayiko, kujya mu myitozo ngororamubiri ndetse no kwirinda ibiribwa byiganjemo amavuta gusa, nyamara abahanga bavuga ko no kurira bifasha umuntu gutakaza ibiro mu gihe yabikoze neza kandi mu gihe gikwiriye.
Ubushakashatsi bwakorewe muri Calfonia, bwagaragaje ko iyo bibaye ngombwa ko umuntu arira hagati ya saa 07:00 na saa 09:00 z’umugoroba, bishobora kumubera uburyo bwiza kandi butagoye bwo gutakaza ibiro.
Abashakashatsi bagaragaje ko burya amarira ashingiye kumarangamutima bitewe n’ikintu ubonye kikagukora ku mutima cyangwa kikakubabaza, agufasha kumva utuje muri wowe, nyamara mu gihe utarize kandi byari bikenewe bishobora kukuzanira ibindi bibazo nko kurwara agahinda gakabije.
Ibi byagiye kwemezwa hashingiwe ku kuba ubusanzwe kurira bigabanyiriza umuntu stress. Iyo dufite stress, imibiri yacu ivubura umusemburo witwa ‘Cortisol’, ukongerera umuntu ubushake bwo kurya ibinyamasukari byinshi ndetse n’ibiryo bifite amavuta menshi, ibi ari byo bishobora gutuma ibinure byiyongera mu nda.
Mu gihe ufite stress, ukabasha kurira, aha niho bigufasha gusohora wa musemburo mu mubiri wawe, ndetse aha niho nyuma yo gusohora ya marira bizagufasha kumva utuje kandi umeze neza.
Gusa abashakashatsi bavuga ko umuntu atagomba gutegereza ayo masaha ngo abe ariho arira, ahubwo igihe cyose wumva ukeneye kurira, ugomba kurira wivuye inyuma kuko bigira n’undi mumaro mu buzima bwacu nko gusinzira neza, kugabanya imisemburo nka ‘Endorphins’ ituma duhora twumva turi mu bihe bibi n’ibindi.