Dore ibi nibyo bisabwa kugirango Andy Bumuntu azemere ko umubera umugore umukwiriye nawe akakubera umugabo / Reba Amafoto 10 y’uyu muhanzi w’ibogari wahogoje abakobwa bamwifuza ari benshi

Umusore uri mu bahanzi bagezweho kandi bakundwa na benshi barimo igitsinagore Kayigi Andy Dick Fred [Andy Bumuntu] ukundirwa imiririmbire n’imyandikire ye, yagarutse ku bintu bibiri yifuza ku mukobwa wazavamo umugore umubereye ubwo yari mu kiganiro asanzwe akora cya Kiss Breakfast.

Andy Bumuntu w’imyaka 28 yavuze ko mbere na mbere umukobwa yifuzako yazamubera umugore umukwiriye agomba kuba ibisabwa  birimo kubaha no gukora cyane.

Yagize Ati “Ni ibintu bibiri ikintu cya mbere ni ukubaha ndavuga umuntu wiyubaha akubaha n’umuntu babana.” “Icya kabiri ni ukora cyane, kuba uri umuntu ubyuka mu gitondo ukifuza iterambere, njyewe ndakora cyane ndifuza umuntu nawe ufite inzozi ze kugira ngo mubere ikibatsi nawe ambere ikibatsi. Ni wa muntu ubyuka mu gitondo afite intego cyangwa inzozi zo kuba igihangange.”

Andy Bumuntu yakomeje avuga ko iby’uko umuntu asa inyuma atabirebaho cyane. Ati “Uko umuntu asa inyuma ni cyo kintu kiza nyuma y’ibindi, kenshi na kenshi usanga abasore berekana abakobwa bakunda ariko umugore wawe wihitiyemo usanga atandukanye n’abo bakobwa.”

Uyu muhanzi umaze imyaka irindwi amuritse indirimbo ye ya mbere, kugeza ubu nta mukobwa aratangaza nk’umukunzi we. Andy Bumuntu ni umwe mu bahanzi barangwa n’indirimbo zuje amagambo meza y’urukundo mu njyana ya Blues ahuza na gakondo nyarwanda, bituma yigarurira imitima ya benshi mu bakobwa bakunda muzika.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.