Dore ibimenyetso bya Mburugu(Syphills)indwara ikomeye yandurira mu mibonano mpuzabitsi binyuze kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno/ Uko ivurwa

Hari abantu baziko SIDA ariyo ndwara yonyine yandurira mu mibonano mpuzabitsina, ariko siko biri kuko hari n’izindi zirimo Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) tugiye kugarukaho , Ikaba Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.

Iyi ndwara ya Sifilisi yibasira umubiri mu buryo butatu: ubw’ibanze, ubwisumbuye n’ubwo hejuru cyane, gusa mu gihe igifata umuntu hari ibimenyetso bimwe na bimwe igaragaza.

Ibimenyetso bya Syphilis cyangwa Mburugu

1. Ibiheri cyangwa ibituri ariko bitababaza : Iki ni cyo kimenyetso cya mbere kigaragara ku barwayi b’iyi ndwara. Ku bagabo, ushobora kubona igiheri kirimo amazi cyangwa akabyimba gato, ariko wumva kitababaza ku gitsina.

Ku bagore, akenshi hari igihe kiba kiri imbere nko mu nkondo y’umura ku buryo bitakorohera kukibona, ariko hari n’igihe kiza inyuma ku gitsina, ntugire uburyaryate cyangwa ububabare wumva.

2. Kuribwa imikaya : Uburibwe bw’imikaya cyane cyane aho ingingo zihurira ni kimwe mu bimenyetso byayo bikunze kugaragara iyo ukiyandura.

3. Kugira umuriro : Sifilisi iyo igeze mu rwego rwisumbuye, utangira kugaragaza ibimenyetso nk’umuriro, kuma mu mihogo ndetse no kubyimbirwa mu mvubura za lymph nodes (kugira inturugunyu mu nsina z’amatwi).

Akenshi ibi bimenyetso bitangira wumva ari umunaniro uhoraho no kumva utamerewe neza muri rusange.

4. Gutakaza ubushake bwo kurya : Kunanirwa kurya no gutakaza ibiro bikunze kugaragara mu gihe igeze ku rwego rwisumbuye. Ibisebe byiyongereye ku rurimi nk’ikimenyetso cya syphilis igeze ku rwego rwa kabiri

5. Imikorere mibi y’urwungano rw’imyakura : Sifilisi mu gihe itavuwe neza, uko igenda ikura niko yibasira urwungano rw’imyakura iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, izwi nka neurosyphilis. Yibasira ibice bitandukanye by’ubwonko, ikaba yatera gutakaza ubushobozi bwo kumva, gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe, kuvuga no guhora utitira.

6. Ibibazo by’urwungano rw’umutima : Bagiteri zitera Sifilisi zifite ubushobozi bwo kwibasira urwungano rw’umutima. Nubwo bidakunze kubaho cyane, ariko ishobora gutera umutima guhagarara, bitewe no kugabanuka kw’udutsi tw’amaraso no kubyimbirwa kw’imijyana.

Ibi biba iyo igeze ku rwego rwo hejuru cyane, mu gihe itavuwe neza, ndetse bishobora no kuba nyuma y’imyaka 10 uyanduye!

7. Ibibazo by’amaso no kutabona neza : Ibibazo byo kureba neza nabyo akenshi biterwa na sifilisi yamaze kugera mu bwonko, neurosyphilis. Bagiteri za syphilis ziragenda zikibasira imitsi ituma ubona neza. N’ubwo bitaba kenshi ariko ishobora no gutera ubuhumyi, cyangwa kubona ibicyezicyezi.

Uko ivurwa : Sifilisi ni indwara iterwa na bagiteri, bivuze ko mu kuyivura hakoreshwa imiti ya antibiyotike.

Mu gihe ukeka ko urwaye syphilis ni ngombwa kugana kwa muganga ukaba watanga ibizamini, nuko ugahabwa imiti. Imiti uhawe ugomba kuyinywa neza, kandi yose ukayimara.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.