Dore ibintu 5 byagiza umwijima abantu birirwa bakina nabyo umunsi kuwundi bataziko bari kwikururira ikishi

Umwijima ni kimwe mu bice by’ingenzi cyane mu mubiri w’umuntu, ibintu byose umuntu arya bibanza gutunganywa n’umwijima na mbere y’uko byinjira mu igogora. Umwijima ni akayunguruzo mu mikorere y’umubiri wose cyane cyane mu mikorere y’uturemangingo fatizo,ndetse no guhumanura amaraso. Bityo ubuzima mu mubiri w’umuntu bukomoka ku mikorere y’umwijima.

Nubwo umwijima wifitemo ubushobozi bwo kwisana iyo hagize uturemangingo twangirika, ariko iyo tubaye twinshi twangirikiye rimwe ntuba ukibashije kugira icyo wimarira ndetse utakaza ubushobozi bwawo bwo gukora.

Hari ibintu abantu bagize akamenyero mu buzima bwa buri munsi nyamara byangiza bikomeye umwijima. Igiteye inkeke kandi ni uko igihe umwijima ugitangira kwangirika nta kimenyetso na kimwe utanga ahubwo ibimenyetso bigaragara iyo umaze kwangirika bikabije bitagifite uburyo byo kubikosora muburyo bworoshye.

1. Kunywa inzoga nyinshi:
Kunywa inzoga cyane nicyo kintu cya mbere gihungabanya imikorere y’umwijima. Ikigero kiri hejuru cya alcohol cyangiza imikorere isanzwe y’umwijima kuko umwijima uhugira mukugabanya icyo kigero cy’alcohol maze igatakaza ubushobozi bwo gusohora ubundi burozi bwinjiriye rimwe cyangwa bwinjiye nyuma.

Ikindi igihe umwijima uri kugerageza kugabanya inyano y’alcohol, ubwivumbagatanye bw’ibinyabutabire bushobora kwangiza bikoye uturemangingo tw’umwijima, mu gihe umuntu yabaswe n’inzoga ashobora kurwara umwijima.

2. Kunywa itabi
Kunywa itabi ni icyago kubirebana n’ubuzima. Umwotsi w’itabi wangiza umwijima mu buryo buziguye bitewe no kuzamura umusemburo wongera stress. Itera ihungabana ry’imikorere isanzwe mu mubiri, itera ibyena mu bice bitandukanye by’umwijima ndetse niyo mbarutso y’inkorora y’igikatu ndetse ibi bigira ingaruka no kubigeze kunywa itabi.

3. Kurya amavuta menshi
Abantu bakunda kwirengagiza ingaruka zo kurya ibintu bifite amavuta menshi nka Sosiso, Fromage n’ibindi, umwijima uringaniza ingano y’ibinure n’isukari mu maraso. Iyo uriye ibiryo birimo amavuta menshi, umwijima unanirwa kuyaringaniza mu mubiri, Ibinure bikitsika mu turemangingo tw’umwijima ubwawo. Uko igihe gishira ni ko bigenda byangiza umwijima.

4. Kudasinzira
Kudasinzira ni isoko y’ibyago bitagira ingano mu buzima bwa muntu. Ubushakashatsi byagaragaje ko abantu bakora bicaye mu ntebe zihinduza kandi bakunda kudasinzira bakunze kugira ibibazo mu buzima nk’Umubyibuho ukabije, indwara z’umutima n’ibindi.

Ubushakashatsi byagaragaje ko umwijima wa bene aba bantu udatunganya neza ibinure kuburyo bukwiye ndetse ikaba ari ntandaro yo kwitsindagira kw’binure. Ubusanzwe iyo usinziriye umubiri utangira kwisanasana.

5. Gukoresha imiti igihe kirekire
Umwijima niwo ushinzwe gushwanyaguza ibintu byose byinjiye mu mubiri. Gufata imiti imwe n’imwe ku bwinshi bishobora kwanjiza umwijima, uko kwangiri gushobora gutera indwara y’umwijima yoroheje.

Imiti yitwa acétaminophène abesnhi bita Tylenol ni imwe mu miti yangiza umwijima kandi ikunze kuboneka mu buryo bwa magendu kandi izwi ko yifashishwa mu kuvura Inkorora, ibicurane ndetse n’ububabare.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.