Dore ibintu byibanze ukwiye kumenya ku rubuga rwa Youtube niba urukoresha! Ibyimikorere n’uko rwabayeho kugeza ubwo ubu ruhemba abantu byose!

 Muri iki gihe kugirango wumve umuntu utazi ijambo Youtube biragoye kuko uru rubuga rwamaze kubaka izina kw’isi mu gusakaza amajwi ndetse n’amashusho binyuze kuri murandasi , ukunze kumva ngo hari abahembwa n’uru rubuga ukagira amatsiko yo kumenya uko biba byagenze , ntakuyndi rero uko biba byagenze nibi tugiye kubasobanurira kurubuga rwa BabiTimes.com , musobanukirwe byose kuva igihe Youtube yatangiriwe kugeza ku nyungu abajyaho bakuraho.

Youtube ni urubuga rwa mbere rukoreshwa mu gusakaza amajwi n’amashusho (Audio&video). Youtube yashinzwe muri 2005 n’abagabo batatu aribo Chad Hurley, Steve Chen na Jawed Karim bose babanje gukorera ikigo cya Paypal, nyuma bahavuye baje kwihuza bubaka urubuga rwa Youtube.

Video ya mbere yagiye kuri Youtube ni iya Jawed Karim. Youtube yaje kugurwa n’ikigo cya Google muri 2006 angana na Miliyari 1.65$ Kugeza ubu ushaka kugura Youtube wakwishyura akayabo kangana na Miliyali 23,89$.

Ese Youtube ikora gute?

Mu byukuri hari ibisabwa kugirango ube Wabasha kujya mu mubare w’abahembwa n’uru rubuga rwa Youtube:

.Kuba ufite abantu 500 bakurikirana ibikorwa byawe n’ubwo mbere byasabaga 1000 (subscribers.)

.Kuba ibikorwa byawe byararebwe n’ibura amasaha 4000 mu mwaka(watch hours)

.Ikindi ni ukubahiriza amategeko yose yashyizweho na Youtube harimo: Kudashyiraho ibikorwa byashyizweho, kwirinda ivangura iryo ariryo ryose, kwirinda gushyiraho ibikorwa biharabika, kwirinda gushyiraho amashusho y’urukozasoni.

Ese YouTube ihemba gute?

Kugeza ubu nta mafaranga ahamye umuntu yapfa kumenya Youtube ihemba( nta ngano ihamye), gusa hano uhembwa bitewe n’uburyo ibikorwa byawe byarebwe ndetse n’abantu babirebye n’aho baherereye (Geographical Location), bakongera bakagendera ku hantu ibikorwa byawe byarebewe , urugero ni ukuvuga ko video yawe yarebwe n’abanyarwanda gusa, udashobora kuyibonamo amafaranga angana n’uko yaba yarebwe n’abantu bo muri Amerika, u Burayi na Canada.

Impamvu ni uko ibigo byamamaza biba bikeneye abakiriya bari hafi yabyo(Targeted Customers). Ubuyozi bwa Youtube buvuga ko iyo abantu bangana n’1000 barebye video yawe, ushobora kubona amafaranga ari hagati y’amadorali abiri n’ane n’ibice bitanu( $2-4.5) nubwo atari ihame. Hari igihe shene yawe iba yarasinziriye ibyo ushyizeho ntibikwinjirize nka shene iri mu kazi.

Ibi bizaterwa n’uburyo video zawe zagiye zamamazwamo ndetse n’uburyo uri kureba video yawe yaretse izo ads zikarangira, ariko na none ntitwakwirengagiza ko aya mafaranga ashobora no kurenga bitewen’impamvu tumaze kuvuga haruguru.

Youtube ihemba abantu bayikoresha rimwe mu kwezi ni ukuvuga ngo ni hagati y’itariki 21 na 26, umuntu ahembwa amafaranga afiteho cyangwa se yakoreye muri uko kwezi, nabwo akakira amafaranga kuva ku $100, bivuze ko ari munsi yayo batajya bayatanga, ni itegeko bisaba ngo ubanze ugeze kuri ayo mafaranga ubone guhembwa.

Youtube iyo iguhembye nayo hari ayo isigarana gusa ariko ny’iri Channel niwe utwara 70% noneho bo bagasigarana 30% y’umusoro. Ariko rero abari muri Amerika n’u Burayi na Canada uyu musoro uragabanywa ukaba wanashiraho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.