Nyarwaya Innocent wamamaye nka Yago ni umwe mu bahanzi batangiye umuziki mu nzira irimo amananiza menshi yaturutse ku mijugujugu y’amagambo yatewe akimara gukora indirimbo ya kabiri. Yago wahoze ari umunyamakuru yatangiye urugendo rwe mu muziki nk’umuhanzi wigenga mu mpera ya 2022.
Uyu musore w’imyaka 29 nubwo yabwiwe amagambo y’urucantege mu gutangira kwe, yakomeje intego yari yiyemeje kugeza uyu munsi agiye kumurika album ye ya mbere yise “Suwejo”.
Ni mu gitaramo giteganyijwe ku wa 22 Ukuboza 2023 muri Camp Kigali, kizitabirwa n’ababyeyi be, Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Dr Utumatwishima Abdallah n’abandi.
Uyu musore agitangira umuziki n’ibiganiro byo kuri YouTube yatangiye kwamaganirwa kure bamwe bavuga ko ntaho azagera ndetse agiye guseba.
Si ibyo gusa hadutse abakobwa bavuga ko yabateye inda akabatererana, hari n’abataratinye kuvuga ko yivuganye inshuti ye, gukoresha ibiyobyabwenge n’ibindi.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru ku wa 21 Ukuboza 2023, Yago yavuze ko ibi bibazo byose bitari kumuca intege bitewe n’uko yari azi icyo ashaka. Ati “Nkunda kubivuga abantu ntibabyemere, iyo nkoze ikintu abantu bakakirwanya ni bwo ngikora cyane, njyewe ndagikomeza.”
Gushinjwa kwihakana abakobwa yateye inda
Mu ntangiriro ya 2023 hadutse umukobwa wagiye mu biganiro bitandukanye kuri YouTube, avuga ko Yago yamuteye inda, akayihakana ndetse ko ari hafi kwibaruka.
Icyo gihe iyi nkuru yasamiwe hejuru kuko uyu musore yari agezweho mu muziki ndetse no mu itangazamakuru ry’imyidagaduro.
Yago avuga ko uyu mukobwa yamwegereye akamusaba imbabazi kuri icyo kinyoma undi akamubwira ko azamubabarira ari uko asubiye aho yakoreye ibiganiro bimusebya akanyomoza ibyo yavuze.
Amashusho ye yambaye ubusa aryamanye n’abakobwa
Ku wa 13 Ukuboza 2023, Yago yavuze ko kuva yakwinjira mu muziki, hari abantu basanzwe mu ruganda rw’imyidagaduro atashatse kuvuga amazina, bagiye bamutega abakobwa ngo baryamane na we bamufate amashusho, ubundi bayasakaze.
Yatanze urugero rw’uburyo hari umuntu uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wahaye umukobwa 500$ ngo amutege uwo mutego, babone amashusho bayasakaze ku mbuga nkoranyambaga.
Ngo uyu mukobwa yarabigerageje ageze kuri Yago amubwiza ukuri ko hari abamutumye ndetse amuha ibimenyetso birimo ubutumwa bugufi yagiranye n’uwo muntu wo muri Amerika.
Gushinjwa kwica umuntu
Mu mpera ya 2022 ubwo hamenyekanaga inkuru y’urupfu rw’umusore witwa Muligo Sam wari inshuti ya Yago, hari abantu batamenyekanye batatinye kuvuga ko ari we wamwivuganye amutanzemo igitambo cy’ubwamamare.
Yago ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko urupfu rw’uyu musore ari kimwe mu bintu byamushenguye umutima akumva yareka ibintu byose yakoraga.
Ati “Hari ibihe nagezemo numva ndihebye, ni ibihe byo kubura umuvandimwe. Icyo gihe nacitse intege bitewe n’uko aricyo gihe nabonaga twari tugezemo cyo gusarura ku byo twavunikiye, gusa amagambo yo ntabwo yari kunca intege ngo mbe nareka umuziki cyangwa ibindi.”
Gushinjwa gukoresha ibiyobyabwenge
Mu minsi mike ishize ubwo Yago yari afitanye ibibazo na DJ Brianne, ku rubuga rwa X hakozwe ikiganiro (Space) aho yashinjwe kunywa urumogi.
Yago yabyamaganiye kure avuga ko bigamije kumusebya no ku mwangisha abakunzi ba Muzika Nyarwanda.
Ibitero byagabwe kuri shene ye ya Youtube
Yago avuga ko agitangira ibiganiro bya YouTube mu 2020, hari bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bafashe ikirango yari agiye gukoresha bacishamo imirongo bavuga ko agiye guseba.
Nyuma y’imyaka ibiri gusa, iyo shene ya YouTube yagabweho ibitero imara igihe kinini itagaragara, bamwe mu bamukundaga batangira kumusabira. Bidatinze yongeye gusubira ku murongo akomeza kunyuzaho ibiganiro nubwo nyuma yahise yibanda ku muziki cyane gusa n’ubu hari ibiganiro bishya bigikorwa.
Yago yavuze ko nyuma yo kumurika album yise “Suwejo”, indirimbo zizasohoka nyuma yayo zizaba ziri kuri shene y’umuziki gusa itandukanye n’iyo ashyiraho ibiganiro.Dore