Umutambagiro mutagatifu ubera i Maka uzwi nka Hijj ni umutambagiro ukorwa n’umuyisilamu ubifitiye ubushobozi mu mutwe, ku mubiri ndetse n’Amafaranga.
Mufti wungirije w’u Rwanda Nshimiyimana Saleh, mu kiganiro na Kigali Today, avuga ko uwo mutambagiro ukorwa mu kwezi kwa 12 kwitwa “Dhoul Hijja” kuri karindari ya Kiyisilamu, iteka ugakorwa guhera tariki 08 kugeza tariki 13 z’uko kwezi, gusa umuntu akahagera mbere kugira ngo abe yitegura.
Mufti Saleh, avuga ko ubundi hari inkingi eshanu idini ya Isilamu ishingiraho zibimburirwa n’ inkinyi yo Kwemera Imana imwe rukumbi na Mohamed akaba intumwa yayo.
Inkingi ya Kabiri ni Ugusenga nibura 5 ku munsi, inkingi ya gatatu ni ugutanga ituro ku muyisilamu wese ubushoboye, iryo turo rifasha abatishoboye.
Inkingi ya kane ni Ugusiba mu gihe cy’ukwezi, bigakorwa rimwe mu mwaka, ariko umuyisilamu ubishatse wifuza kubona ibihembo by’Imana, ahobora no gusiba kenshi mu mwaka.
Inkingi ya gatanu ni ugukora umutambagiro mutagatifu ubera i Maka,nibura rimwe mu buzima.
Ibyo gukora umutambagiro mutagatifu i Maka, Abayisilamu babishingira ku mateka yo mu gitabo gitagatifu Korowani. Kuko aho i Maka ari ho hari inyubako ntagatifu yitwa Kaaba, ikaba yarubatswe ku itegeko ry’Imana yubakwa mu gihe cy’umukurambere Aburahamu.
Intumwa y’Imana Mohamed nayo ikomoka mu gisekuru cya Aburahamu yahawe inshingano zo gukomeza kubaka iyo nyubako kugira ngo Abayisilamu bo ku isi yose yajya baza kuyizenguruka baramya Imana.
Umuyisilamu wese aho atuye hose ku isi, iyo asenga agomba kuba yerekeje uburanga bwe ahari iyo nyubako ntagatifu ya Kaaba.
Mu misigiti yo mu Rwanda Ahubakwa “minbar” wagereranya n’uruhimbi rwo mu rusengero, hagenwa bikurikije ahari iyo nyubako ntagatifu i Maka muri Arabia Saudite, no mu ngo z’Abayisilamu, ni ko bigenda, Umuyisilamu ugiye gusenga (gusali) ntiyerekeza uburanga bwe aho abonye, ahubwo baba barigishijwe uko umuntu agena icyerekezo cy’i Maka ahari inyubako ntagatifu ya Kaaba, bityo agasali yerekejeyo isura.
Ikindi kandi gituma Abayisilamu bakorera umutambagiro mutagatifu i Maka, ni uko ari ho idini ya isilamu yavukiye, ndetse n’intumwa y’Imana Mohamed akaba ari ho akomoka.
Umutambagiro mutagatifu w’i Maka “Hijj” ugira amahame awugenga.
Icya mbere ni uko uwukora ahitamo Hajj ashaka gukora kuko irimo amoko atatu ariyo “Tamattou” “Al Qiran” cyangwa “Al Ifrâd”. Yose ikaba imitambagiro yemewe, ariko umwe mubasobanukiwe n’uyu mutambagiro Hajji Murangwa avuga ko bitandukanira ku bitambo, ngo iyo ufite igitambo ukora Tamattou, ariko udafite igitambo akora uwo mutambagiro witwa Al Ifrad.
Ujya gutangira uwo mutambagiro, agomba kubanza akajya kuri imwe muri za “Miqat” esheshatu, ni ukuvuga aho abantu bagomba kunyura aho muri Arabia, bitewe n’aho baje baturutse. Nk’uko Hajji Murangwa yabibwiye Kigali Today, ngo aho kuri “Miqat” ni ahantu umuntu afatira umugambi w’uko agiye kwitwara mu mutambagiro mutagatifu.
Iyo umuntu ageze kuri “Miqat”,ari umugabo agomba kwambara ibyo bita “Ihram”. Ihram ni ibintu bimeze nk’ibitenge cyangwa nk’amashuka y’umweru, kimwe akagikenyera ikindi akakitera, ariko nta kindi ashyiramo imbere, kuko ntibyemewe kwambara ikariso muri icyo gihe cy’umutambagiro. Abagore bo ngo bakomeza kwambara imyambaro yabo isanzwe ariko batipfutse mu maso no ku ntoki.
Mufti wungirije w’u Rwanda Nshimiyimana Saleh asobanura uko gahunda zikurikirana ku minsi igize umutambagiro mutagatifu, uhereye ku munsi wa munani kugeza ku wa cumi n’itatu (8-13) y’ukwezi kwa cumi n’abiri ari na ko kwa nyuma kuri Karindari ya Kiyisilamu.
Dore uko ibikorwa bikurikirana kuva ku munsi wa 8 kugeza kuwa 13
Ku munsi wa 8 w’ukwezi kwa 12 ari na wo wambere w’umutambagiro, abakora umutambagiro mutagatifu barara mu Kibaya kitwa Mina, ni ahantu haba harateguwe neza, hubatswe amahema arimo ibyangombwa byose bikenewe ku Muyisilamu uje mu mutambagiro. Aho rero barara basenga, bavuga ko nta yindi Mana ibaho, bakitunganya, bubahiriza ibijyanye n’umutambagiro byose.
Kuri uyu munsi kandi ukora urugendo abanza kujya mu Musigiti wa Al-Haram agasenga isengesho rya saa sita ryitwa “Dhor”.
Iyo bukeye mu gitondo ku munsi wa 9, bajya mu Kibaya cya Arafat, aha mu kibaya cya Arafat ahari “Umusozi w’impuhwe “Djabani Rahma” aho Adamu yahuriye na Hawa (Eva) ni ahantu hafatwa nk’ahakomeye muri uwo mutambagiro, kuko barahirirwa, haba haje abahanga bakomeye muri Islamu bakigisha abari mu mutambagiro. Bahamara umunsi wose, bakahasengera bahava izuba rirenze, nimugoba bakarara ahitwa “Mouzdalifa”, ni ahantu hameze nka “transit “ bava mu Kibaya cya Arafat basubira Mina.
Aho i Mouzdalifa, hateganye n’ahitwa “Djamarati”, ntihatunganije ku buryo abantu babona aho kuryama hateguwe, usanga abantu birwanaho uko bashoboye, ku buryo nk’uko Mufti abivuga, ushobora gusanga Umwami wo mu gihugu runaka yarambuye igikarito akiryamyeho, hirya ye hari Umuyisilamu wo mu Rwanda nawe uryamye ku mwenda cyangwa ikindi yarambuye akaryama. Ibyo ngo biba bisobanura ko abantu bareshya imbere y’Imana.
Umunsi wa 10, ni wo w’Irayidi y’igitambo. Mu mafaranga Umuyisilamu ujya mu mutambagiro mutagatifu atanga, hakurwamo amafaranga yo kugurwa itungo (intama,ihene cyangwa inka), akaritanga nk’igitambo. Hari Sosiyete zizewe zishinzwe gufasha abantu kubaga ayo mutungo y’ibitambo. Ibyo bikorwa Abayisilamu bibuka igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we Isaka, maze Imana ikamuha umwana w’intama ngo abe ari we atamba.
Iyo ayo matungo yatanzwe nk’ibitambo amaze kubagwa, inyama ziratunganywa, zikabikwa neza, Abayobozi b’igihugu cya Arabia Sawudite, bakazagena aho bazohereza, hari ibibazo by’abashonje. Iyo byoherejwe mu gihugu runaka, urugero biramutse byoherejwe mu Rwanda, bishyirikizwa Abayobozi b’idini ya Islamu akaba ari bo bagena ababihabwa.
Ubundi ngo umuntu aba afite uburenganzira bwo kuba yajyana inyama z’itungo yatanzeho igitambo, ariko kuri abo baba bari mu mutambagiro mutagatifu ntibyakundira kuzijyana kuko baba bari muri gahunda zijyanye n’uwo mutambagiro nyine, kandi bari no mu gihugu cy’amahanga ni yo mpamvu bikurikiranwa na Arabia Saudite.
Nyuma yo gutanga ibitambo, Abayisilamu bari mu mutambagiro, bajya ahitwa Djamarati gutera amabuye umunara uhari, wubatswe ku buryo bw’igorofa kandi usa n’uzengurutse. Uwo munara wubatswe ku buryo nta muntu ushobora gutera ibuye ngo rigwe kuri mugenzi we.
Leta ya Arabia Saudite yahubatse neza, izirikana ko mu myaka yashize hataratungana neza, hari abajyaga batera amabuye akagwa ku bandi cyangwa se hakagira abagwa mu muvundo wabaga uhari, ariko ubu ngo hubatswe mu buryo bufasha buri wese gukora uwo muhango wo gutera amabuye mu mutuzo.
Nyuma yo gutera amabuye basubira kuzenguruka kuri Kaaba inshuro zirindwi bagana mu cyerekezo kinyuranye n’icy’inshinge z’isaha, bakora ku ibuye ry’umukara (pierre noire).
Ibyo gutera amabuye kuri uwo munara, ngo bikorwa Abayisilamu bibuka ukuntu, igihe Aburahamu yari agiye gutamba umwana we, Shitani yaje ikamujya mu matwi ishaka kumuca intege, no kumubuza kujya gutambira Imana, nyuma ngo Aburahamu arunama afata ibuye aritera inyuma ye yirukana iyo Shitani.
Ibyo gutera amabuye birakomeza no ku munsi wa 11 ndetse no ku wa 12, nyuma y’aho ubishatse arataha kuko umutambagiro muri rusange ngo uba urangiye, keretse abashaka gusura n’ibindi bice bijyanye n’amateka y’idini ya Islamu, ariko ibyo bindi ntibibarirwa mu mutambagiro mutagatifu.
Iyo umuntu arangije uwo mutambagiro, yiyambura ya myenda y’umweru yambaye atangira umutambagiro (ku bwa Mufti Saleh iyo myenda yera, ifitanye isano n’imyenda yera bashyinguramo Umuyisilamu witabye Imana, kuko ishushanya ko abantu bose ari abagaragu bareshya), nyuma ajya kwiyogoshesha umusatsi nk’umuhango ugaragaza ko umuntu arangije umutambagiro w’i Maka.
Hari ibitemewe igihe umuntu ari mu mutambagiro
Uwo muhango wo kwiyogoshesha ukorwa ku musozo w’umutambagiro, kuko nk’uko tubikesha Mufti Nshimiyimana, nta muntu wemerewe kwiyogoshesha mu gihe cy’umutambagiro, ntawuca inzara, ntawitera imibavu, ntawukora imibonano mpuzabitsina n’iyo baba ari umugabo n’umugore bajyanye mu mutambagiro.
Urangije uwo mutambagiro rero ni we witwa Hajji iyo ari umugabo naho umugore akitwa Hajjatti.
Urubuga cnews.fr, ruvuga ko inkomoko y’urugendo nyobokamana rujya i Maka (Le pèlerinage à La Mecque) ihera mu mwaka wa cyenda kuri karindari y’Abayisilamu. Uwo akaba ari wo mwaka Intumwa y’Imana Mohamed yatandukanye n’idini rya “judaïsme” n’ibijyanye no kwemera imana nyinshi muri rusange (polythéisme). Kuva ubwo, Abayisilamu aho kujya i Yeruzalemu nk’uko bajyaga babikora mbere, batangiye kujya i Maka.
Umuyisilamu agamba kujya I Maka nibura rimwe mu buzima bwe, mu gihe yujuje ibisabwa. Ni ukuvuga kuba ari Umuyisilamu, kuba agejeje imyaka y’ubugimbi n’ubwangavu, kuba abishoboye yaba mu mutwe no ku buryo bw’amafaranga, niba ari umugore agomba guherekezwa n’umugabo we cyangwa n’umugabo wo mu muryango wabo.
Abayisilamu barimo ibice bibiri (Abasuni n’Abashiya), ariko abo mu Rwanda bagizwe ahanini n’abo bita ”Abasuni”.
Uru rugendo rwasaba umuntu amafaranga arenga miliyoni eshatu
Muri rusange ngo ni urugendo rutwara amafaranga y’u Rwanda agera ku Miliyoni eshatu n’ibihumbi magana abiri na mirongo itanu (3.250.000Frw), gusa bihinduka uko idorari rizamutse kuko aho bakorera umutambagiro bishyura mu Madorari.
Abakora urugendo kandi, bava i Safa bajya i Marwa bakabikora inshuro zirindwi, aho hantu habiri hageranye n’Umusigiti munini w’aho i Maka. Ibyo babikora bazirikana uko Hajar umugore w’umuhanuzi Ibraham, ngo yirutse hagati y’utwo duce (Safa na Marwa), ashakisha amazi yo guha umuhungu we (umuhanuzi Ismaïl), kugeza ubwo isoko yitwa “Zamzam” itangiriye kududubiza ku birenge bye.
Iyo abakora urugendo bageze kuri iyo soko, barahagarara bakanywa ku mazi y’amariba ya “Zamzam”. Umunsi wa cyenda n’uwa cumi yahariwe Arafat na Mina (abakora urugendo biyiriza ubusa bakatera amabuye inshuro zirindwi ku kintu kimeze nka borune cyanditseho amagambo (stèle).
Uwakoze urugendo rwo gusura i Maka, mbere yo gutaha, agomba gusubira kuri “Kaaba”, ibyo ni byitwa “Tawaf”.
Dore bimwe mu bibazo abantu bakunze kwibaza ku mutambagiro mutagatifu
Nk’uko tubikesha urubuga europe1.fr, hari ibibazo bitanu abantu bibaza ku bijyanye n’umutambagiro mutagatifu ubera i Maka.
1 Kuki umutambagiro mutagatifu uba ku mariki adahinduka?
Umutambagiro w’i Maka uba hagati y’itariki 8 na 13 z’ukwezi kwa Kwa cumi n’abiri kuri karindari y’Abayisilamu “Dhou Al-Hijja”, kuko karindari y’Abayisilamu ikorwa bagendeye ku kwezi, nta na rimwe amatariki ya “hajj” yahura n’ayo kuri karindari isanzwe ikorwa hagendewe ku zuba. Mu kinyejana cya karindwi, ubwo idini ya Isilamu yitandukanyaga n’iya Gikirisitu n’iya Kiyahudi, yahise ishyiraho amabwiriza yayo bwite.
Hagati y’umwaka wa 628 na 632, Intumwa y’Imana Mohamed n’abasangirangendo be, bajyanye ibitambo byinshi ahitwa i Médine, nyuma bakabitambira i Maka, ni aho hakomotse kujya bakora umutambagiro mutagatifu “hajj”.
Umuyisilamu ubishatse ashobora gusura aho i Maka mu kundi kwezi kutari “Dhou Al-Hijja”, ariko icyo gihe ntibyitwa “hajj” ahubwo byitwa “omra”, kandi icyo gihe ntibifatwa nk’aho yakozwe kimwe mu bikorwa cyangwa inkingi eshanu Umuyisilamu agomba kubahiriza.
2 Kuki umutambigiro mutagatifu ubera i Maka
Nubwo idini ya Isilamu yavukiye ahitwa i Yathrib (Médine), Umutambagiro mutagatifu wa Isilamu ubera i Maka. Aho ni ho hari Kaaba, Abayisilamu bakaba bemera ko ari ho Aburahamu akomoka. Hakaba ari na ho hatangiriye imyemerere yo kwizera Imana imwe rukumbi.
3 Kuki abagiye mu mutambagiro mutagatifu i Maka bagomba kuzenguruka Kaaba?
Kaaba, ni inkingi (bloc) ipima metero 13 z’ubuhagarike, ikaba iri hagati mu musigiti wa Al-Haram. Buri mwaka abakora umutambagiro mutagatifu bazenguruka Kaaba inshuro zirindwi ku munsi wa mbere n’uwa gatatu ari na wo wa nyuma “tawaf” w’umutambagiro mutagatifu.
Hagati muri Kaaba harimo ibuye ry’umukara, “pierre noire” bivugwa ko Malayika Gaburiheri yahaye Adamu na Hawa, Isilamu ivuga ko ari intumwa Mohamed warishyize muri Kaaba. Uko Abakora umutambagiro bazenguruka Kaaba baba bagerageza kwegera iryo buye barihobera kugira ngo banarisome nk’uko Intumwa Mohamed yabikoze arishyiraho.
Ikindi kintu cy’ingenzi kiranga umutambagiro wa “hajj” ni urugendo rujya ku musozi wa “Arafat” abo bagera bakambaza Imana, ngo ni aho Intumwa Mohamed yavugiye ijambo rya nyuma mbere y’uko asubira i Madina akanapfirayo.
4 Kuki abakora umutambagiro mutagatifu baba bambaye imyenda y’umweru?
Kugira ngo umuyisilamu akore umutambagiro mutagatifu, akora ibintu bitandukanye harimo no guhindura imyenda mu gihe ageze i Maka. Agomba kuvanamo imyenda ye isanzwe, akambara imyenda year imeze nk’amashuka. Umwe akawukenyera undi akawitera. Ikiba kigamijwe ni ukwiyoroshya kugira ngo abantu bose bareshye imbere y’Imana yabo.
Iyo umutambagiro utangiye, abantu bagerageza kubahiriza ibibujijwe byose harimo kudaca inzara, kutogosha imisatsi, kudakora imibonano mpuzabitsina, kutitera imibavu, kudasarura ibimera.Iyo hagize uri mu mutambagiro ucumura, yicuza abinyujije mu kwiyiriza ubusa, cyangwa agatanga igitambo cy’itungo.