Ubusanzwe habaho impanga akenshi usanga zihuje igitsina zinasa (vrais jumaux) izo zibaho iyo habayeho igi rimwe ry’umugore ryahuye n’intanga imwe y’umugabo, nyuma rikaza kwigabanyamo ibice bibiri ari byo bitanga abana babiri, nkuko bisobanurwa ku rubuga http://larichesse.over-blog.com.
Hari n’izindi mpanga bita (faux jumaux) mu gifaransa, izo zibaho ari amagi abiri atandukanye y’umugore yabanguriwe n’intanga z’umugabo ebyiri na zo zitandukanye.
Ku rubuga www.magicmaman.com, bavuga ko kubyara impanga ari icyifuzo gikomeye ku babyeyi batandukanye, ariko kikaba gishobora kugerwaho binyuze mu kurya cyangwa kunywa ibintu runaka.
Urwo rubuga ruvuga ko kunywa amata menshi ndetse n’ibiyakomokaho, byakongera amahirwe yo kubyara impanga ku bazifuza ku buryo bwikubye gatanu (5).
Ni kimwe no kurya ibijumba, kuko yaba amata ndetse n’ibijumba, byigiramo umusemburo witwa ‘Insuline like Growth Factor (IGF)’. Uwo musemburo ujya kumera kn’ibyitwa ‘oestrogènes’, bituma umubiri w’umugore ukora neza.
Hari kandi na za vitamine zongera amahirwe yo kubyara impanga, harimo iyitwa ‘acide folique’ yongera amahirwe yo gutwita impanga.
Iyo vitamine ubundi ikunze guhabwa abagore batwite kugira ngo igabanye ibyago byo kubyara umwana ufite ubusembwa, ndetse inafashe umubyeyi mu gihe cyo kubyara, gusa birabujijwe kurenza miligarama 1000 ku munsi, keretse byategetswe na muganga.
Abahanga bamwe bemeza ko umubyeyi usama inda mu gihe yonsa, bimwongerera amahirwe yo kubyara impanga. Ibyo ngo biterwa n’uko umubiri w’umubyeyi wonsa usohora umusemburo witwa ‘FSH (follico-stimulante)’ wongera amahirwe yo gutwita impanga.
Hari kandi n’uruhererekane mu muryango, umuntu wavutse ari impanga aba afite amahirwe 95% y’uko na we yazabyara impanga.
Imyaka umubyeyi afite na yo ishobora kugira uruhare mu gutuma abyara impanga.
Uko umubyeyi agenda akura bimuzamurira amahirwe yo kubyara impanga, ni ukuvuga umubyeyi urengeje imyaka 45, amahirwe yo kubyara impanga yiyongeraho 17%.
Hari kandi n’umubare w’abana. Uko umubyeyi abyara umubare munini w’abana, aba ashobora kugera ku mpanga.
Ku rubuga www.benintimes.info, bavuga ko kurya ibikoro abandi bita ibinyamayogi ndetse n’ibijumba byongera amahirwe yo kubyara impanga, bagatanga urugero rw’abantu bitwa Aba-Yoruba.
Aba-Yoruba ni abantu baboneka muri Nigeria no muri Benin, bakaba barya ibikoro cyane, kubera iyo mpamvu rero, nk’uko ubushakashatsi bwabigaragaje, umuryango umwe kuri makumyabiri n’ibiri ubyara impanga.
Ku rubuga http://larichesse.over-blog.com kandi, Dr. Steinman, asobanura impamvu ababyeyi bonsa baba bafite amahirwe yo kubyara impanga, akavuga ko ari ukubera ko baba bafite ‘calcium’ nkeya.
Iyo calcium ni yo ikenerwa mu guhuza utunyangingo hagati yatwo, ibyo rero bigatuma urusoro rwigabanyamo kabiri, hakavuka (vrais jumeaux).
Ikindi ngo ni uko bizamura umusemburo witwa “FSH” ushobora gutuma hashya amagi abiri icyarimwe, umugore akaba yasama (faux jumeaux).