Dore impamvu ikomeye iri gutuma APR Fc ikomeza kujya habi / Umunyamakuru ukomeye Kazungu Clever yanze kuripfana aha ukuri iyi kipe yigeze kubera umuvugizi

Umunyamakuru ukomeye wigeze kuba umuvugizi w’ikipe ya APR FC Kazungu Clever yagize icyo avuga , mugihe abantu benshi bari kugaruka kuri iyi kipe bavuga amakosa yagiye ikora nanubu atarakosoka , ni nyuma y’uko iyi kipe ya APR FC inganyije n’ikipe yo muri Somalia, Gaadiidka FC kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 18 Kanama 2023 kuri Kigali Pele Stadium abafana bagasakuza bamagana umutoza wayo.

Nyuma yuko Iyi kipe ya APR FC itsinzwe na Rayon Sport ikayitwara igikombe cya Super Coupe ku buryo butari bwitezwe ikaza no kunganya igitego 1-1 mu mukino ubanza wa CAF Champions League, byatumye hari abayibazaho banakemangwa ku banyamahanga baguzwe ndetse numutoza cyane ko we ashinjwa kudasimbuza neza ndetse no guhagarika abakinnyi be mu kibuga.

Umunyamakuru Kazungu Clever ukorera kuri RadioTV 10 yabigarutseho mu kiganiro cya 10 Sport agira icyo atangaza anagaruka ku bafana bagaragarije uburakari umutoza.
Yavuze ko mbere yo gukina umukino wo kwishyura, abafana ba APR FC bananiwe kwihangana barasakuza kuri Kigali Pele Stadium, bararirimba bavuga ko umutoza ari umu-Rayon banagaragaza ko bashaka ko Adil agaruka.

Yagize ati “Ku Isi hose ni ko bigenda iyo abafana bitishimye barabyerekana, urugero i Burayi bazana ibyapa kuri Sitade byanditseho amagambo yo kwirukana umutoza cyangwa yo gukuraho ubuyobozi bw’ikipe runaka. Ariko ubanza abafana ba APR FC bari bibagiwe ko umutoza Adil nta burambe afite mu gutoza, cyane cyane mu mikino mpuzamahanga kuko ikipe ya APR FC ni yo kipe nkuru ikomeye yatoje bwa mbere mu mateka ye”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.