Mu kanwa n’ahantu h’ingirakamaro ku buzima bwacu bwa buri munsi kuburyo iyo hagize ikibazo gikomeye bishobora guhungabanya umubiri ku rwego rwo hejuru. Burya rero nubwo hari abazirikana akamaro ko kwita ku buzima bwo mu kanwa, hari n’umubare munini w’aba no koza amenyo inshuro ziri munsi y’ebyiri ku munsi, cyangwa kuyoza igihe gito cyane nk’uko bamwe mu baturage babigaragaza.
Urugaga rw’abaganga b’indwara zo mukanwa rugaragaza ko hari abumva ibimenyetso by’izi ndwara ntibabihe agaciro ahubwo bakivuza aruko barembye cyane. Ikigo cy’ Igihugu cy’Ubuzima RBC kiributsa buri wese kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare kuko iyo bidakozwe bigira ingaruka nyinshi ku mubiri.
Ibi bitangajwe mu ihe kuri uyu wa Mbere tariki 20 Werurwe hizizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mukanwa.
Dr. Mihigana Adelaide uhagarariye abaganga b’ indwara zo mu kanwa avuga ko kwirengagiza isuku yo mu kanwa ankana bizana ingaruka nyinshi bityo ko bidakwiye. Ati: “Uko atabiha agaciro niko n’ ingaruka ziza, umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za microbe. Ziriya microbe rero ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishoroba gutuma ku mugore utwite inda ivamo, rero harimo ingaruka nyinshi zaterwa n’ uburwayi bwo mu kanwa.”
Irene Bagahirwa umukozi ushinzwe indwara zo mu kanwa mu Kigo cy’ Igihugu RBC nawe asaba abanyarwanda kuzirikana isuku yo mu kanwa, akibutsa ko ari ngombwa kwisuzumisha byibura buri mezi atandatu ngo urebe uko uhagaze, gusa anasaba abarwaye izi ndwara kujya bivuza hakiri kare. Ati: “Turakangurira abantu kwita ku buzima bwo mu kanwa bakora isuku uko bikwiye, uwarwaye nawe wenda ababara nk’uruhande rumwe ntakwiye kurindira ngo n’urundi rufatwe kugirango yivuze, ahubwo agane kwa muganga kuko abaganga barahari serivisi zitangwa neza, rero babagane bivuze hakiri kare.”
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92 % by’ abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze, ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abanyarwanda bagera kuri 67% boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.