Dore indirimbo 10 nshya wakumva zasohotse muri iyi week-end gusa / Aba stars bose bazisohoreye icyarimwe (REBA VIDEOS)

Nyuma y’uko abanyarwanda bari bamaze iminsi mu gahinda ka bimwe mu byamamare byavuye mu muka w’abazima , harimo yanga wamenyekanye mu gasobanuye akaba n’umukinnyi wa filime ndetse na Yvan Buravan warukunzwe na benshi , ibi byabaye nk’ibituma abantu bajya mu cyunamo cyabo bityo abahanzi bose bisanga ntanumwe uri gusohora indirimbo mu gihe abantu bari bakiri mu gahinda gakomeye.

Kuri ubu rero abahanzi bose babaye nk’abasohorera indirimbo icyarimwe ,izi ndirimbo akaba arizo zongeye gusa nkigarura abantu mu murongo bari barimo wo gukurikirana uburyohe bwa muzika nyarwandi iri futera imbere cyane muri iki gihe , ahanini bitewe n’abahanzi bakiri bato bazanye impinduka barimo na Buravan wamaze kwitaba Imana.

Izi ndirimbo twaguhitiyemo ni zimwe muz’abahanzi bazwi kandi bakunzwe n’abatari bacye , aho uri busangemo Bruce Melodie wavuye i Burundi yagera i Kigali agahita ashyira hanze indirimbo yo gushima Imana yahamuvanye amahoro ati “Urabinyegeza” , gusa iyi ndirimbo yo ntarayikorera amashusho nubwo iri gukundwa cyane.

Abandi nakubwira ninka Christopher Muneza umenyerewe mu ndirimbo z’urukundo wasohoye “Hashtag” , Nel Ngabo wasohoye iyitwa “Kigali” , Lil John na Marina muyitwa “Ok” , Yvery wasohoye indirimbo iryoshye y’urukundo yatuye umugore we ayita “Inshuti yanjye” , Ariel Wayz we yashyize hanze EP iriho indirimbo 6 zirimo “Bad” ifite amashusho , Ruti Joel mu ndirimbo nziza yise “Cyane” , Kenny Sol na Double Jay muyitwa “Quality” Man Martin na Bushali nabo basohoye iyitwa “Ntunkinishe” ndetse n’umuraperi Racine washize hanze umuzingo wose (Album) y’indirimbo 14 zirimo iyo yitiriye izina rye “Kamatari.”

Izi ndirimbo nta rutonde twazishizeho , ahubwo wowe jya muri comment wandikemo uko ubona zakurikina kuva ku mwanya wa mbere kugeza kuwa 10 ubundi dukore Top Ten (10) y’izikunzwe kurusha izindi muri izi ndirimbo nshya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.