Dore ingingo eshatu zaganiriweho mu nama yahuje FERWAFA n’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri

Ingingo eshatu ari zo: Gutegereza icyorezo cya Covid-19 kikarangira shampiyona igasubukurwa, gukina imikino ya kamarampaka ku makipe ane ya mbere muri buri tsinda uko akurikirana uyu munsi, no gusesa burundu shampiyona, ni zo ngingo zibanzweho mu nama yahuje ubuyobozi bw’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) n’abayobozi b’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri.


Ni Inama yabaye tariki ya 09 Gicurasi 2020 hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga hagamijwe kuzatanga umwanzuro mu mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF) tariki ya 30 Gicurasi 2020.

Nk’uko umwe mu baganiriye na Kigali Today wari muri iyi nama yabisobanuye, yagize ati “Mu by’ukuri kubona ikipe ebyiri zizamuka biragoranye kuko nibwo twari turangije gukina imikino ibanza, bivuze ko urutonde rwahinduka. Ikindi imyiteguro y’amakipe ari mu myanya mibi ishobora kuzatungurana cyangwa urutonde rugahinduka. Ingingo yo kuzamura amakipe ayoboye amatsinda twayamaganiye kure.”

Ku ngingo yo gutegereza icyorezo cya Coronavirus kikarangira shampiyona igakomeza, abanyamuryango benshi bahurije kuri iyi ngingo kuko bavugaga ko kuba ikipe ari iya mbere uyu munsi bitayiha uburenganzira bwo kuzamuka mu cyiciro cya mbere kandi hakiri imikino 10 yo kwishyura.

Ku ngingo yo gukoresha imikino ya kamarampaka (Playoffs) ku makipe ane ya mbere, abanyamuryango bamwe bagaragaje impungenge zo kubogama ndetse no kudakurikiza amategeko ku guhitamo amakipe ane yakina kamarampaka. Amakipe ane ya mbere mu tsinda rya mbere: 1. Rutsiro ifite amanota 25 , 2. Gorilla FC ifite amanota 23 , 3. ASPOR Ltd ifite amanota 23 n’Intare FC ku mwanya wa kane n’amanota 18.

Itsinda rya kabiri riyobowe na Etoile de l’Est n’amanota 25 ikurikiwe na Vision FC n’amanota 18, Rugende FC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 18 na Rwamagana FC iri ku mwanya wa kane ifite amanota 18.

Nk’uko uwari muri iyi nama yakomeje kubitangariza Kigali Today, yavuze ko abanyamuryango barebwaga n’iyi ngingo babyishimiye ariko amategeko basanga ntaho abivuga.

Ingingo ya Gatatu yo gusesa shampiyona, abari muri iyi nama bavuze ko ku ngingo yo gusesa shampiyona mu gihe icyorezo cya Coronavirus cyaba gikomeje kuyogoza u Rwanda byatuma shampiyona y’icyiciro cya kabiri iseswa.

Impamvu y’izi ngingo zose ni ugushaka amakipe abiri azazamuka mu cyiciro cya mbere nk’uko bigenda buri mwaka w’imikino. Komite nyobozi ya FERWAFA ni yo izafata imyanzuro ya nyuma kuri iki kibazo cy’amakipe yo mu cyiciro cya kabiri.

Umwaka ushize Gasogi United yazamukanye na Heroes mu cyiciro cya mbere zibisikana n’Amagaju FC na Kirehe FC.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.