Dore inyungu 5 z’ubuzima wakura mu gukora imibonanompuzabitsina

Gukora imibonanompuzabitsina bishobora kugufasha kwongera imibereho myiza y’ubuzima bwawe ndetse bikagufasha no gutuma ibitekerezo byo mu butwe bikora neza. Guhera mu gutwika za karori (Carolies) no guha imbaraga inkuta zo mu gitsina cy’umugore , kugabanya siteresi ndetse no kugufasha gusinzira neza , imibonanompuzabitsina igira inyungu zitandukanye ku buzima bwawe.

1.Bimara Siteresi (stress) : akenshi iyo umuntu akoze imibonanompuzabitsina afite siteresi nyinshi mu mutwe , yaba umugabo cyangwa se umugore iki gikorwa kijya kurangira mu mutwe haruhutse nta siteresi ufite kuko aribyo gusa uba wegereje umutima.

2.Bifasha gusinzira neza: Kubabigerageje barabizi , nk’iyo uvuye kukazi unaniwe ukagera mu rugo ukitunganya ubundi ugakora imibonanompuzabitsina mbere yo kuryama , iyo ugeze mu buriri usinzira neza.

3.Bitwika za Karori (Carolies) bikanatoza igitsina cyawe: Mubyukuri ibyo turya bigiye bitandukanye hari ibyo bidusigira mu mubiri , rero imibonanompuzabitsina ituma hari bimwe umubiri udakeneye bishya , bikanatoza igitsi guhora kimeze neza.

4.Byongera Ubucuti : Gukora imibonanompuzabitsina n’umuntu bituma ubucuti bwanyu bwiyongera , dore ko muba mwabashije kwegerana byimbitse , bityo bikaba byanatuma ikizere kiyongera kubera kwiyumvanamo mwirekuye ubucuti bukaguka.

5.Bigabanya Oxytocin (Oxytocine): Umubiri w’umuntu ugenda ugira imisemburo igiye itandukanye irimo niyi ya Oxytocine iba ikeneye kugabanywa mu mubiri , bityo rero ubushakashatsi bukaba bugaragazako gukora imibonanompuzabitsina biyigabanya.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.