Mu bihe bitandukanye, mu Rwanda hatashye ubukwe buhuruza imbaga y’abantu, babutangaho ibitekerezo cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Akenshi bwabaga ari ubukwe bw’ibyamamare, ubw’abantu barutana cyane mu myaka, ubw’abantu babukoze nta mikoro bafite, ndetse n’ubw’ababukoze n’abafite ubumuga.
Kigali Today yabateguriye urutonde rw’ubukwe 10 bwahuruje abantu benshi haba kubutaha, cyangwa kubuvugaho ku mbuga nkoranyambaga.
Kwizera Evariste na Mukaperezida Clotilde
Muri Mutarama 2019, ni bwo havuzwe ubukwe bwa Mukaperezida Clotilde wavugaga ko afite imyaka 48 na Kwizera Evariste wari ufite imyaka 21.
Ubu bukwe bwabanje gusakuza cyane ku mbuga nkoranyambaga, ubwo aba bombi basezeranaga mu mategeko mu murenge wa Musha mu karere ka Rwamagana.
Mukaperezida Clotilde yabwiye abashinzwe irangamimerere ko afite imyaka 48, ariko umukobwa we Uwamariya Francine ufite imyaka 31 akavuga ko nyina afite imyaka 55.
Ikinyuranyo cy’iyi myaka cyatumye abantu bahurura ubwo aba bombi bari bagiye gusezerana imbere y’Imana, amafoto n’amashusho yabo anakwirakwira cyane ku mbuga nkoranyambaga ku buryo aba bombi baje kuba ikimenyabose.
Kugeza ubu, aba bombi ntabwo bakibana kuko Kwizera Evariste afungiwe gusambanya umwana utarageza ku myaka 18.
Umunyonzi Ndayitegeye wasezeranye na Mukeshimana Josée ufite ubugufi bukabije
Kuwa gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2019, ni bwo Ndayitegeye Aaron yashyingiranwe na Mukeshimana Josée uzwi cyane mu mujyi wa Huye kubera indeshyo ye (Afite ubumuga bw’ubugufi bukabije).
Ubwo Kigali Today yavuganaga na Ndayitegeye, yavuze ko Imana ari yo yamubwiye gukorana ubukwe na MukeshimanaJosee.
Gusa abanyonzi bakorana, bo bavugaga ko Ndayitegeye yashituwe n’amafaranga ibihumbi 70 uyu mukobwa ahembwa ku kwezi, aho akora mu kigo cy’ingoro ndangamurage mu karere ka Huye.
Bivugwa ko uyu mukobwa afite imyaka irenga 40, mu gihe umusore we yari afite imyaka 26.
Amakuru aturuka ku baturanyi babo mu karere ka Huye, avuga ko ubu urugo rwabo rurimo amakimbirane, ndetse ngo umugabo aherutse gufungwa azira gukubita umugore we no kumuhoza ku nkeke, kuko ngo yamwemereye amafaranga mbere yuko bashakana kugeza ubu akaba atarayamuha.
Umugabo ubu asigaye akora akazi ko gupima ibiro by’abantu ku munzani mu karere ka Huye.
Ubukwe bwa Mukangamije na Ntakirutimana bo mu Ruhango
Ku itariki ya 13 Ukwakira 2019, ni bwo mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango, Ntakirutimana Gasana w’imyaka 23 yashyingiranwe na Mukangamije Eveliane w’imyaka 45.
Ubu bukwe bwahuruje imbaga kubera ikinyuranyo cy’imyaka.Umugabo yavuze ko ubwitonzi bwa Evaliane ari kimwe mu bintu byamukuruye cyane gushakana na we.
Ubwo itangazamakuru ryabazaga uyu mugore icyo atekereza ku kinyuranyo cy’imyaka, yavuze ko nta kidasanzwe abibonamo kuko icya mbere ari urukundo.
Uyu muryango ukoze ubukwe vuba, ndetse ubu baracyabana.
Ubukwe bwa Gasongo na Sweety Bombi bagufi
Ku itariki 01 Nyakanga 2017, ni bwo mu mujyi wa Kigali abantu bahururiye ubukwe bwa Ntirenganya Jean de Dieu na Nibagwire Veneranda bombi bafite ubugufi bukabije.
Ni ubukwe bwabereye muri Kimisagara naho gusaba no gukwa byari byabereye mu karere ka Kayonza.
Aba bombi basanzwe baba mu ishyirahamwe ry’abafite ubumuga bw’ubugufi bukabije, bari batumiye bagenzi babo, ndetse abafite ubu bugufi ni na bo babambariye.
Na n’ubu aba bombi baracyabanye neza.
Ubukwe bw’umupfumu Rutangarwamaboko
Umupfumu Rutangarwamaboko ni umwe mu bazwi cyane mu Rwanda kubera kwigisha ibijyanye n’umuco n’ibijyanye n’ubuvuzi bushingiye ku muco.
Ku itariki 31 Nyakanga 2017, ni bwo Rutangarwamaboko yakoze ubukwe bwa Kinyarwanda, akoresha ibiribwa birimo umutsima w’amasaka n’amata, anakoresha imyambaro ya Kinyarwanda n’imitako ya kinyarwanda.
Mu gihe abandi bambika impeta abo bagiye gushyingiranwa na bo, Rutangarwamaboko we yakoresheje icyatsi cyitwa “Umwishywa”.
Ubukwe bwa Ndahimana Narcisse wasezeranye yambaye Kambambiri
Ndahimana Narcisse ni umuturage wo mu murenge wa Shyogwe, mu karere ka Muhanga washyingiranwe na Mutuyemariya Consilie.
Mu gihe cyo gusezerana ku mu mategeko, Ndahimana yari yambaye inkweto zo kogana zitwa kamambiri.
Iyi foto yagiye hanze iramamara cyane, bituma abagiraneza bamuteranyiriza amafaranga bamutegurira ubukwe bwo gusezerana imbere y’Imana bwagombaga gukurikira, ndetse bamuremera ubuzima.
Ubu aba bombi bameze neza bafite moto n’umushinga w’ubucuruzi bahawe n’abagiraneza barimo umuhanzi Danny Vumbi n’umunyamakuru Murungi Sabin.
Ubukwe bwa Adrien Niyonshuti wagenze ku igare
Uyu ni umukinnyi w’umukino w’amagare wabigize umwuga, wakinnye igihe kinini muri Afurika y’Epfo no mu ikipe y’igihugu.
Umunsi yashyingirwaga yahetse umugore we ku igare bajya mu kiriziya, n’abamuherekeje bagenda ku magare akoreshwa mu isiganwa.
Ubwo basohokaga mu rusengero, abamuherekeje bakoze imirongo ibiri bamanika amagare hejuru anyuramo hagati.
Ubukwe bwa Kanyombya n’umugore we
Kuwa Kane tariki 25 Ukwakira 2012, umukinnyi wa filime Kayitankore Ndjoli uzwi nka Kanyombya, yazasezeranye imbere y’amategeko n’umugore we Umulisa Jeanne mu muhango wabereye murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro.
Ubwo yasezeranaga mu murenge, yanyuze mu mugi wa Kigali ahagaze mu modoka n’umugore bagenda biyereka abaturage, avuga ko azagurisha amashusho y’ubu bukwe bwe.
Abasore b’impanga bashatse impanga zivukana
Butoto Jean Claude n’impanga ye Bukuru Alphonse batuye mu mujyi wa Kigali, bakoreye ubukwe rimwe kuwa Gatandatu tariki 22 Ugushyingo 2013, banashaka abagore b’impanga Butoto Jeannette na Bukuru Cecile.
Aba basore b’abavandimwe barasa nk’intobo, ndetse n’abakobwa barasa nk’intobo. Inshuti zabo zitabiriye ubukwe byarazigoye gutandukanya Butoto na Bukuru, bikanagorana gutandukanya abageni babo.
Sebuyange w’imyaka 83 na Nyirabakire
Tariki ya 22 Mata 2018, mu karere ka Gakenke mu ntara y’Amajyaruguru, habereye ubukwe bw’akataraboneka kubera ahanini imyaka y’abashyingiranwe.
Muri gahunda yo gusezeranya ingo zabanaga zitarasezeranye, Sebuyange Anania ufite imyaka 83 na Nyirabakire Herena benda kungana bahisemo guhita basezerana imbere y’Imana muri kiriziya Gatolika.
Aba bombi bashyingiranywe bamaze imyaka 63 babana, bakaba bafite abana umunani, abuzukuru 82 n’abuzukuruza 12.
Ntabwo byaboroheraga gusubiza ibibazo bya Padiri mu kiriziya, kuko bombi batakibasha kumva neza, babaga basubirishamo Padiri.
Gusa ubu bukwe burangiye, umukecuru yabwiye umunyamakuru ko yishimiye iri sezerano ko ubu n’iyo yapfa yakwakirwa mu ijuru yishimye.