Dore uburyo bushya bwashyiriweho abatega imodoka zijya mu ntara/ Gare ya Nyabugogo ntago izajya itegerwamo na bose

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’Urwego Ngenzuramikorere (RURA), bashyizeho ahandi ho gutegera imodoka hatari Nyabugogo, mu minsi ibiri ibanziriza ubunani (tariki 30-31 Ukuboza 2023).

Umujyi wa Kigali uvuga ko mu rwego rwo koroshya ingendo ku bajya mu Ntara kwizihiza Ubunani, abantu berekeza mu Majyepfo n’Iburengerazuba banyuze i Karongi, bazafatira imodoka i Nyamirambo kuri Pelé Stadium.

Aberekeza Iburasirazuba banyuze i Kabuga basabwe gufatira imodoka muri Gare ya Kabuga, mu gihe abandi bose batavuzwe mu itangazo Umujyi wa Kigali watanze, bazakomeza gufatira imodoka muri Gare ya Nyabugogo n’iya Nyanza ya Kicukiro.

Umukozi w’Umujyi wa Kigali witwa Ndikumana Victor, ushinzwe iyi gahunda y’ingendo, avuga ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko iminsi ibiri ibanziriza Noheli, hari umubyigano ukabije muri Gare ya Nyabugogo. Ndikumana yagize ati “Habonetse umuvundo muri Nyabugogo, gare yari yuzuye nta buhumekero buhari, bituma bamwe tubimurira muri Stade kugira ngo haboneke ahantu hahagije ho gutegera imodoka.”

Ndikumana avuga ko nta mibare afite y’abatega imodoka mu minsi isanzwe, ariko ngo mu minsi ibiri ibanziriza Noheli abantu bari buzuriranye cyane.

Gare ya Nyabugogo ikunze kurangwamo umuvundo mu gihe cy’iminsi mikuru

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.