Dore ubusobanuro umutoza wa APR Fc yatanze kukuba abanza mu Kibuga myugariro Yunusu akicaza umunya Cameroun Salomon Banga

Umutoza wa APR FC avuga ko impamvu akomeza gukinisha myugariro Nshimiyimana Yunusu ari uko ari myugariro witwara neza, ukina ibyo ashaka, gusa benshi mu bakunzi ba APR FC si ko babibona.

Nshimiyimana Yunusu, ukina mu mutima w’ubwugarizi bwa APR FC, ni umwe mu bakinnyi abakunzi b’iyi kipe ndetse na bamwe mu basesenguzi b’umupira w’amaguru babona ko atakabaye abanza mu kibuga akicaza umunya-Cameroun, Salomon Banga Bindjeme.

Yunusu ni umwe mu bakinnyi bigaragara ko bakora amakosa menshi mu bwugarizi bwa APR FC, amwe n’amwe bikarangira avuyemo ibitego.

Nko ku mukino uheruka ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, Yunusu yakoze ikosa ritari ngombwa ryavuyemo penaliti ya AS Kigali yinjijwe neza na Ishimwe Fiston, yaje asanga andi uyu musore ugaragaza guhuzagurika cyane yagiye akora agatabarwa na Clement bakinana mu bwugarizi.

Gusa ibi si ko umutoza we Thierry Froger abibona, ahubwo abona ari umukinnyi mwiza kandi utajya ukora amakosa menshi, aho yemeje ko ikosa yakoze muri uyu mwaka w’imikino ari iryo rya penaliti gusa.

Ati “Yunusu nkeka ari ikosa rye rya mbere akoze muri uyu mwaka w’imikino, nk’uko nabivuze biragoye gusimbuza myugariro cyangwa ubwugarizi bukina neza, sinavuga ko hari umukinnyi udakora amakosa, yakoze ikosa icyavuyemo ni penaliti.”

Abajijwe niba ataba abiterwa n’uko yaba atarakura mu mutwe, yagize ati “Si ikibazo cyo kudakura mu mutwe, ni ikosa riri tekinike yakoze, yisanze ibyo yari akoze bimushyize ku gitutu yisanga yakoze penaliti.”

Amakuru avuga ko uyu mutoza yamaze guhitamo Yunusu nka myugariro we wa mbere bigendanye n’igihagararo cye, abandi bakinnyi bose bakazajya bamusimburanwaho.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.