Dore uko gusuzuma Covid-19 mu buryo bwa rusange muri Kigali byagenze

Nyuma yo kuzenguruka mu Karere ka Rusizi i Burengerazuba, abashinzwe gusuzuma icyorezo Covid-19 bagarutse i Kigali, aho basaba bamwe mu bagenda n’abatuye muri uyu mujyi iminota itarenga itanu yo kubanza kumenya uko bahagaze.


Iyi gahunda yatangiriye kuri Sitade Amahoro mu gitondo cyo kuri uyu wa 02 Nyakanga 2020, yakomereje i Nyamirambo mu Biryogo (hafi ya Camp Kigali) ndetse na Kicukiro hafi ya IPRC Kigali ku mugoroba w’uyu munsi.

Ikigo RBC kivuga ko iyi gahunda izakomereza mu rwinjiriro rw’Umujyi wa Kigali nka Gahanga ujya mu Bugesera, i Rugende ugana i Rwamagana, ku Giticyinyoni ndetse na Gatsata , kuva tariki 06-07 Nyakanga 2020.

Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko iyi ari gahunda izajya iba buri byumweru bibiri hagamijwe kumenya ishusho rusange y’icyorezo Covid-19 mu Baturarwanda batuye Kigali, abayigendamo baba binjira cyangwa basohokamo.

Dr Nsanzimana yagize ati “Turagira ngo tumenye ishusho y’icyorezo mu buzima abantu baba barimo, ubusanzwe twajyaga duhamagara icyiciro runaka cy’abantu tukabapima, ariko kubikora gutya utomboza biguha ishusho y’Igihugu y’ubuzima bw’abantu muri rusange”.


Ati “Mu gitondo turapima abajya mu kazi, nimugoroba tugapima abataha, buri minota irindwi duhagarika abantu tukabasaba ko babyemera baba bari mu modoka, abari kuri moto umumotari n’umugenzi, ndetse n’abanyamaguru baca hafi aho tukabahamagara”.

Abarangije gufatwa ibipimo bizezwa kubona ibisubizo kuri telefone zabo bitarenze amasaha 48 nyuma yo gusuzuma ibizamini muri laboratwari.

Umuyobozi wa RBC avuga ko muri Kigali no mu nkengero zayo hazafatwa ibipimo bigera ku bihumbi bitanu, muri byo abo bizagaragara ko banduye ngo bazahita bahamagarwa hamwe n’abo bahuye bose, bashyirwe ahantu hihariye bavurwe.

Umunyamategeko wunganira abantu mu manza, Moses Sebusandi avuga ko kwitabira kwisuzumisha Covid-19 ari ugufasha inzego z’ubuzima kumenya icyo zikwiriye gukora mu guhangana n’icyo cyorezo.


Yagize ati “mu mwuga wacu duhura n’abantu, turabasura aho bafungiwe mu magereza, tujya mu nkiko, turasohoka. Icyo nasaba Abanyarwanda ni ugukomeza kubahiriza gahunda Leta yashyizeho nko gukaraba intoki, kwambara agapfukamunwa kandi neza ndetse no guhana intera”.

Umumotari witwa Uzabakiriho Emmanuel na we avuga ko kuba umwuga wabo urimo ibyago byo kwandura Coronavirus, ngo bakeneye kwigengesera buri gihe.

Uzabakiriho yagize ati “umwuga wanjye uburyo wagutera indwara, ni nk’igihe umugenzi wari utwaye agushubije ingofero(casque) ukongera ukayifataho, kwirinda kwa mbere ni ukubanza gutera umuti iyo ngofero, kuko uwo mugenzi utaba uzi ngo ’avuye hehe!”.

Umuyobozi Mukuru wa RBC avuga ko gufata igipimo cy’umuntu umwe byishyurwa amadolari ya Amerika hagati ya 50-100, wagereranya no kwishyura mu mafaranga y’u Rwanda, ni hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 100.

Abasuzumwe basiga n

Abasuzumwe basiga n’umwirondoro kugira ngo uzifashishwe mu kubagezaho ibisubizo

Bivuze ko ko RBC izakenera amafaranga abarirwa hagati ya miliyoni 250 na miliyoni 500 z’amafaranga y’u Rwanda mu gikorwa cyo gupima Coronavirus i Kigali muri iki cyumweru no mu gitaha.

RBC ivuga ko mu gihe yasanga abafite uburwayi i Kigali ari benshi cyane, yahita itangira gupima benshi kurushaho, ariko ngo nisanga ari bake izajya mu bindi bice by’igihugu.


Kanda HANO ubashe kureba andi mafoto menshi y’iki gikorwa

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.