Dore ukuntu Ange Kagame amarangamutima yamufashe nyuma y’ifoto idasanzwe igaragaza Perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we

Ifoto idasanzwe ya perezida Paul Kagame ateruye umwuzukuru we , yatunguye Ange Kagame mama w’uyu mwana w’imfura ye na Bertrand , maze amarangamutima atuma yifuza kuzavugana n’umu (artist) umunyabugeni wayishushanyije.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 Mata 2022 , abahanzi 68 batoranyijwe mu cyiciro cya mbere cy’irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bashyizwe ku isoko ry’umurimo.

Mu birori bya graduation y’aba banyempano byabereye muri Kigali Culture Village, abashyitsi bamurikiwe bimwe mu bihangano byakozwe n’aba bahanzi harimo n’ifoto iri kuvugisha benshi yashushanyijwe n’uwitwa Niyonsaba Serge uzwi nka Mr Bahe.

Iyi foto n’iya Perezika Kagame ateruye umwuzukuru we akaba imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Biragoye guhita wemeza ko iyi foto ari igishushanyo bitewe n’ubuhanga ikoranye, ibi nibyo byatangariwe na Ange Kagame maze abigaragariza mu magambo yanditse ku rukuta rwe rwa twitter.

Yagize ati “This is amazing. Will be in touch” tugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati “Ibi biratangaje, Tuzavugana”.

Ange Kagame siwe watangariye iki gishushanyo wenyine kuko n’abandi batandukanye bagiye bagisakaza ku mbuga nkoranyambaga batangarira ubuhanga gikoranye.

Niyonsenga Serge [Mr Bahe] wakoze iki gishushanyo asanzwe ari umuhanzi m’Ubugeni bw’Amashusho (Visual Arts).

Iyi niyo foto ishushanyije yakozwe na Serge 

Ubusanzwe ifoto ya nyayo niyi uyu muhanzi yiganye akayishushanya mu buryo bwa gihanga ikishimirwa n’umukobwa wa perezida.

Iyi foto ya perezida w’igihugu cy’u Rwanda Kagame Paul yashushanyijwe na Niyonsenga Serge.

Iyi foto yashyizwe kuri twitter maze uwayishyizeho asaba ko abantu bayisangizanya ikagera kuri ba nyirayo , maze nabo bayakirana ubwuzu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.