Dore ukuntu itabi riri kumara abantu bucece/ Ryica Abarenga miliyoni 8 barinwa naho miliyoni 1.3 bakazira umwotsi ku mwaka

N’ubwo itabi ari igicuruzwa cyemewe hirya no hino kw’Isi , ni na kimwe mu bintu abantu bakangurirwa kugendera kubera ububi bwaryo burimo no kuba ryakwica urinywa cyangwa se undi wese ugerwaho n’umwotsi waryo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu 14 000 ku Isi bapfa buri munsi bazize itabi, ni mu gihe rihitana abarenga miliyoni 8 ku mwaka, kandi muri bo miliyoni 1.3 ntibaba barinywa ahubwo bicwa n’umwotsi waryo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) rivuga ko uburyo bwose bwo gukoresha itabi bwangiza, kandi nta kigero kizewe cyo kurinywa kitatera ingaruka ku buzima.

Muri 80% by’abakoresha itabi abagera kuri miliyari 1,3 ku Isi hose barinywa baba mu bihugu bikennye aho bibasirwa cyane n’ingaruka ziterwa n’itabi zirimo n’imfu.

Umwotsi w’itabi utera indwara zikomeye zirimo iz’umutima, imitsi, indwara zibasira imyanya ny’ubuhumekero nka kanseri y’ibihaha, kandi ugahitana miliyoni 1.3 imburagihe.

Mu Rwanda Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima RBC kivuga ko abantu 12.8% banywa itabi abiganje ari urubyiruko.

Raporo ya 2019 ya Tobacco Atlas igaragaza ko buri mwaka mu Rwanda hapfa abantu barenga 2000 bazize indwara ziterwa no kunywa itabi.

Ni mu gihe kandi OMS ivuga ko ku Isi 39% by’abagabo ari bo banywa itabi, mu gihe abagore ari 9%.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.