Dore urutonde rw’ahantu 10 hambere Kw’isi hatangaje ugomba kubona igihe ukiri muzima! / Harasurwa cyane ku rwego mpuzamahanga

Gutembera bituma ubuzima bwacu bumera neza , gutembera byongera ubwenge bwa muntu kandi zikanagira ubusobanuro bwinshi mu mibereho yacu , kuko bavuga ko ngo ‘Akatagurutse ntikamenya iyo bweze’ , niyo mpamvu mukubashishikariza gutembera buri wese kurwego yisangamo , uyu munsi twifashishije urubuga ceoworld , BabiTimes yabahitiyemo ahantu ahantu utakwibagirwa gushyira muri gahunda zawe utembereye.

Mu gige ufashe umwanya wo gupakira igikapu cyawe ngo utembere hirya no hino ku isi , menya neza ko n’ah hantu heza h’ubwenge kandi hanatangaje uzibuka kuhashyira muri gahunda z’aho uzajya kureba

1.The Great Barrier Reef, Australia

Aha hazwi nk’ahantu hari ‘coral reefs ‘ nini yanbere kw’isi. Ikaba iri mukibaya  kinini cyo mu nyanja gifite uburebure bwa kilometero 1400.  Bitewe n’ukuntu iki kibaya cyo mu nyanja kigizwe n’izi ‘coral reefs ‘ ari kinini , ushobora no kuhabona uri hejuru cyane mu kirere! Iki kibaya kibarizwamo ubwoko bwa ‘coral reefs ‘ 400 , ubwoko bw amafi 1500 , ndetse n’ubwoko  bwihariye 4000 bwa mollusc, Imiterere y’ibi biremwa by’aha hantu iratangaje , kuko ni hamwe mu bitangaza birindwi iyi Si dutuye ifite , bityo rero niho hantu ugomba kujya niba ushaka no kwihumekera akayaga keza ko ku mazi.

 2.Pyramids of Giza, Egypt

Kimwe gusa muri birindwi bitangaje bya cyera nicyo kikiriho kigifite n;ubwiza bwacyo , , Pyramide ya Giza nta gushidikanya ko ikwiye gusurwa. Tugarutse nko mu myaka 2560 mbere ya Yesu, Pyramide nini ya Giza yakomeje kuba inyubako ndende yakozwe n’abantu mu myaka irenga 3.800.

3.Antelope Canyon, Arizona, USA

Antelope Canyon muri Arizona nishusho y’ahantu heza hatunganijwe neza n’isuri y’amazi cyera cyane mu myaka miliyoni maze hacikamo imikoki utapfa kerebesha amaso utahegereye  imbona nkubone , ndetse kandi hakaba hari uburyo hatangajemo bitewe n’uburyo urumuri rukubita kuri buri rukuta , maze bigatuma n’amabuye yaho aba ari gutanga urumuri rw’amabara atandukanye wabireba ukabona bitangaje.

4.Ladakh, India

Ladakh, Igisa nka paradizo yo mu butayu, Hihagazeho mu hantu hashakishwa mu hatembererwa cyane kw’isi. Ubwiza bwa Ladakh bugaragarira mu misozi yaho miremire izengurutswe n’ibiyaga hira no hino bikoze nka zero , Hakorerwa imihango y’aba Budisime ikorerwa mu misozi ya Hunder.

5.The Great Wall of China

Uru rukuta runini karemano rwakozwe n’abantu ,  rufite uburebure bwa kilometero ibihumbi byinshi birenga. Imiterereitangaje y’uru rukuta siyo gusa ituma rusurwa cyane naba mukera rugendo benshi kw’isi , kuko ni n’urukuta ruri hejuru ku musozi kuburyo uhibereye aba areba ubwiza butangaje bw’aha hantu. Uru rukuta rwubatwe n’amaboko y’abaturage kugirango rurinde umutekano w’Ubushinwa bwo hambere.

6.Petra, Jordan

Umujyi wamabuye ugaragara mu gicucucu cy’iroza, wubatse bagiye baconga imisozi ya Hor nyuma yo kunyeganyega, yubakwa  bikozwe n’abitwa  Abanyabateyani mu kinyejana cya gatatu mbere ya Yesu, nta handi hantu hatanga uburaribonye ku buzima nka Petra. Birashoboka ko wenda nta mahirwe yari ahari ko aha hantu waba wahashyize kuri gahunda y’aho uzasura , gusa ubu bigomba kuba kuva wahamenya.

7.Aurora Australis, Antarctica

Mugihe Pole y’Amajyaruguru ishima Aurora Borealis, Pole yepfo ifite Aurora Australis. Biba ari ibintu bitangaje kubona urumuri ruba rugaragara mu majyepfo . N’umugabane wa Antarctica. ugaragaragarira ku butumburuke bwo mu majyepfo kandi ntabwo bijya bigaragarira hejuru ya dogere 30 z’uburebure. Iki gitangaza gihora kigaragara nkicyatsi kibisi cyangwa gitukura cy’umucyo mwinshi mu kirere. Nubwo nta cyerekezo cya aurora cyemewe, bifitanye isano no kugenda ku mubumbe w’izuba bitazanzwe ku rwego rw’igipimo cyo kwizuba.

8.Dolomites, Italy

Dolomites n’imisozi yo mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’Ubutaliyani, n’imwe mu misozi wakwiha ntego nziza zo kuyizamuka ku rwego rw’isi. Dolomite ni agace ka Alpes yo mu Butaliyani kandi izwi cyane mu basiganwa ku magare ndetse na ba mukerarugendo. Muri rusange, abashyitsi bateranira hafi ya Rocca Pietore, hafi y’urubura rwa Marmolada, kimwe no mu mibande ya Badia, Gardena, ndetse na Fassa.

9.Victoria Falls

Akenshi ibi bigaragara nk’ibisobanura kimwe mu bintu nyaburanga bigaragarira muri kamere. nta kidasanzwe wabona uhagaze hejuru y’uyu musozi w’amazi asuma ahubwo iyo uri imbere uhitegeye ubona ibitangaje. Gushuncumuka kw’aya mazi y’isumo rya Victoria boshobora gusurirwa mu bihugu 2 aribyo Zimbabwe na Zambiya kandi bifite amateka mu kugira amazi meza nk’aya afite ubugari bwa metero 1708.

10.Machu Picchu, Peru

Umurage ndangamurage wa UNESCO, Machu Picchu uherereye mu misozi ya Andes, kandi niho umujyi wa kera wa Inca. Ushobora kuhagera usanga aha hantu hakikijwe n’ibicu byinshi, ariko n’ikusanyamakuru ryiza cyane ryamatongo kw’isi, wakwemeza ko bifite agaciro. Usibye ubwiza buhebuje hano, aha hantu hafite kandi amasosiyete menshi y’ingendo ahazana abantu kwidagadura batembera, batwara amagare, n’ibindi byinshi!

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.