Dore urutonde rw’ubwoko 5 bw’imyambaro watangaho ayawe ntakwigononwa! Imyenda nk’iyi wayisohokana , ukayikorana akazi ndetse na siporo bigatuma wizigama amafaranga wahoraga uhahisha

Gushora ubutunzi bwawe mu myambaro yo gukorana n’igitekerezi cyiza cyo kwiyitaho mubyo uba wumva ukeneye kwifashisha mu buzima bwawe. Nushora amafaranga yawe mu myambaro yo gukorana, uzamenye neza ko uyatanze ku myenda mizima ukeneye iboneye , ushobora kumarana igihe uyitunze ugenda uyimesa gusa , ukaba wayisutamana , ukayunamana bishobora gutuma ukora imyitozo mu buryo bwiza.

Kugura bumwe muri ubu bwoko bw’imyambarire bishobora no gutuma uzigama amafaranga , kuko wayifashisha no mu buzima busanzwe bigatuma udahora uhindura imyenda  mishya ya buri mezi abiri.

1.Lululemon Define Jacket Luon

Aka ka Jacket kaba mu mabara kakozwe na Luon , n’umyenda wakorewe kuba wawukorana ibintu bitandukanye twagarutseho haruguru , naga Kote (Jacket) gafite ikora rigera mw’ijosi kandi ryegereye umubiri. Mu bituma aka gakote gakundwa harimo kuba gafite imashini zifunga zikanafungura ku mifuka ndetse n’imbere hako , kandi uwo mushumi uri kuri iyo mashini s’umutako gusa kuko iyo bibaye nombwa wawifashisha uzirika umusatsi.

Kumusozo aho amaboko ahinirwa harimo umwenge ucishamo intoki ukarambura mu biganza igihe waba uri nko gukorera siporo ahantu hakonje cyane. Aka gakote inyuma hako munsi y’intugu hari ahantu hagenewe guca umuyaga , kuburyo ushobora kukambara umunsi wose ntakibazo cyo gushyuhirana wagize , ahubwo bigatuma wumva umubiri umeze neza.

2.Carbon38 Action Bra 2.0 in Takara Shine

Carbon38’s Action Bra 2.0 yo muri Takara Shine n’imyenda myiza ya siporo igufasha kuringaniza munda ndetse no mu gituza hagatera neza wifashishije imyitozo ngororamubiri. Ikaba igira ibara ry’umukara rishashagirana n’utuvuta two kumunwa.

Uburyo iyi myenda ikozwemo haba kuri ako gasengeri ko hejuru gafite inyuma hafunguye , na nyuma y’imyitozo wakambara ukagasohokana dore ko nk’urugero wambaye ako gasengeri hasi ukambara ipantaro izwi nka Hayiwesiti (High Waist bottoms) waba uberewe neza rwose ntakabuza.

3.Sweaty Betty Power Workout Leggings

Sweaty Betty’s Power Workout Leggings n’imyambaro yagenewe kugendana n’umubiri wawe binyuze mumyitozo iyo ari yo yose. Imiterere y’amaguru yayo  kuruhande , ku mifuka  hamwe no ku kibuno bishobora gutuma ugenda uhinduka. Hamwe n’uburyo bwayo bune burimo kuba ikweduka ndetse n’ikoranabuhanga ryo kubumba neza ikibuno , mu gihe wayifashishije uzabona inyungu mu gihe gito ugende ubona uri kugera ku nsinzi yawe.

Umwihariko ku mikorere y’amagaru y’uyu mwambaro , n’uko ukomeza kumva ukonje kandi umeze neza kubera igitambaro ikozemo kikurinda kubira ibyuya

4.Alo Yoga Accolade Crew Neck Pullover

Alo Yoga’s Accolade Crew Neck Pullover n’umwambaro wagura ukajya unakurinda ubukonje ikozwe kuburyo ibera ikanakwira buri wese haba igitsina gore cyangwa igitsina gabo. ifite amaboko n’amaguru birebire kandi binini kandi mo imbere ikaba irimo ubwoya bwa french terry butajya bushira bupfukagurika igihe umeshe , kandi nanone ikindi kintu yihariyeho n’uko iyi myenda itajya icuya , kuko ushobora kujya uyimesa mu mazi yawe akonje maze ukazayirambana ibihe n’ibihe.

, ariko bifite agaciro k’ifaranga. Ikozwe muri unisex ikwiye, iyi pullover igaragaramo amaboko maremare, ikwiye cyane, n’uburebure bumanuka ku kibuno kubantu benshi. Imbere hari plush yubufaransa terry idashira hamwe nuruziga mumashini imesa. Waba uzi ibitanashira? Ibara! Koza iyi crewneck mumazi akonje kugirango ugumane ishati yawe muri buri gihembwe.

5.Girlfriend Collective Tommy Dress

Girlfriend Collective Tommy Dress  n’umwambaro woroheje wo mu myitozo nayo yoroheje. Cyane cyane muri cyagihe ugira imyitozo iba umunsi umwe n’umwe kuburyo byanagutungura uvuye mu kazi ugahita ufatiraho muri siporo . Imiterere yayo yo mw’ijosi ikoze nka ikinyempande cya kare. N’ikanzu ifite imifuka ,  itari ndende cyane izengurutse ku mubiri neza kuburyo iyo umaze kuyambara uhita wumva umeze neza , ukaba wayikorana akazi , ukayijyana muri siporo , ndetse ukaba wanayisohokana.

Iyi kanzu ikune kwambarwa n’abakina umukino wa Tennis , Yoga , Golf , Barre , ndetse ikaba yanakwambarirwa mu biro ku kazi , bisobanuye ngo iyo wishyiriyeho inkweto yawe ifunze hasi iyi kanzu wayijyana mu nama cyangwa se gusangira na bagenzi bawe .

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.