Dore urutonde rw’umubare munini w’abagabo Kim Kardashian yaryamanye nabo kugira ngo abe ari uwo ari ubu

Iyo bavuze ngo ibyamamare n’inyenyeri imurikira rubanda ntuzishuke ko izo nyenyeri zose zimurika ibyiza gusa kuko hari abo wakwishinga b’ibyamamare ukisanga mu ruzi urwika ikiziba.

Hari benshi tubona baramaze kwamamara bakagera iyo bajya doreko inzozi aba ari ukumenyekana kw’isi hose , gusa akenshi usanga babinyuza mu nzira zidahwitse , yewe izo nzira zikaba zakworeka rubanda rubishinze , nkabana b’abanyarwanda bishinga imico yabo bakunda bakanabafata nk’ikitegererezo  barimo na Kim Kardashian wabiciye bigacika mu mabi menshi kw’isi , harimo no kuryamana n’abagabo benshi ngo akunde yamamare.

Kim Kardashian ni muntu ki?

Kim Kardashian yavutse taliki 21/10/1980. Yavukiye muri Los Angeles, California muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Muri aka gace ninaho yakuriye. Akora akazi kenshi kamwinjiriza amafaranga: kwerekana ibiganiro kuri televiziyo(TV shows), umunyamideli ndetse akanayerekana(Model), umugore w’umushoramari(businesswoman), umukinnyi w’amafilime…

Ni iki cyatumye aba icyamamare akamyekana ku isi hose?

Hari muri 2003 ubwo hafatwaga kaseti y’ubusambanyi (Sex tape) yakoranye na Ray J. Uyu akaba ari umuririmbyi ukomeye wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu njyana ya Rnb akanaba musaza wa Brandy wakunzwe cyane nawe muri iyi njyana. Icyo gihe basohora iyi kaseti bari inshuti na Kim Kardashian. Iyi kaseti ikaba yaragiye hanze muri 2007.

Nyuma yaho iyi kaseti igiriye hanze nibwo yabaye icyamamare ndetse abantu bakajya bibaza uwo mukobwa mwiza waryamanye n’igihangange Ray J. Nyina wa Kim Kardashian yahise atangira kumwigisha uko azajya yambara imyenda ituma abantu bamwibazaho ndetse bakamuvugaho.

Ntibyatinze, muri uwo mwaka nibwo umuryango wabo wahise ubona ama contaro yo kujya bakora ibiganiro kuri televiziyo.Urugero: Keeping Up with the Kardashians.

Nubwo benshi bamufataho ikitegererezo ariko Kim Kardashian ari mu byamamarekazi byaryamanye n’abagabo benshi . Ibi akabiterwa n’imico yakuranye yo kugerageza uburyo bwose yakundana n’ibyamamare . Ibi yabikoraga mu rwego rwo kumyekana aho yabigezeho aryamana na Ray J muri 2003.

Dore urutonde rw’ibyamamare Kim Kardashian yaryamanye nabyo: .

TJ Jackson (1994-1998), Damon Thomas (2000-2004), Julian St.Jox (2001-2001), Ray J (2002-2003+we banakinanye filimi yurukozasoni), Nick Lachey (2006),Nick Canon (mu kwa cyenda 2006-mu kwa mbere 2007), Reggie Bush (2006), Fonzworth Bentley (2006-2007), Evans Ross (2007), Cristiano Ronaldo (mu kwa kane 2010), Shengo Deane (mu kwa kane 2010), Miles Austin (mu kwa gatandatu 2010), Micheal Copon (mu kwa cumi 2010), Jon Mayer (mu kwa cumi 2010), Gabriel Aubrey (mu kwa cumi na kumwe 2010), Kris Humphries (2010-2013), Kanye West (2007-2021) , Pete Davidson we bamaranye igihe kitagera no ku mwaka.

Ntajya amarana kabiri n’abagabo

Kim Kardashian yaciye agahigo ubwo yatandukana n’umugabo we Kris Humphries nyuma y’iminsi itatu basezeranye. Hari mu kwa cyenda muri 2011.Gatannya yabo yaje kwemerwa 03/ 6/2013 Ubusambayi bwe no kutagira urukundo rumwe si ikintu abakobwa bakiri bato bamwigiraho.

Kwambara ubusa ngo amenyekane

Nkuko yahoze ari iturufu ye kuva kera, nubwo yabaye umugore wubatse ntibimubuza kwambara imyenda iteye isoni mu rwego rwo gukomeza kurebwa no kuba icyamamare. Uyu muco si uwo yize ubu. Yarabikuranye kuva akiri muto .

Abakobwa benshi bamukurikira buhumyi ,cyangwa ibindi byamamare nkawe, nibo uzahura nabo hanze aha bambaye imyenda bamubonanye. Ahanini rwose usanga mwene iyi myambaro Kim Kardashian yamamaza iba idakwiriye abali b’i Rwanda. We abikora afite icyo agamije kani biramwinjiriza. Abakobwa b’Abanyarwandakazi (si bose) nabo bakabisamira hejuru. Umusaruro uba uwo kwirukwaho n’abasore –abagabo, bakurukiye kugusambanya kuko ntawakwifuza kukugira umugore utiyubaha.

Bamwe bamufata nk’indaya

Uku guhinduranya abagabo kandi bose baryamana nta rutangira, bituma benshi bemeza ko Kim Kardashian yitwara nk’indaya(Abakobwa bicuruza). Kuryamana n’ibyamamare,uretse no gutuma amenyekana ,binamwongerera umutungo w’amafaranga. Abareba kure bemeza ko kubana na Kanye West bitari urukundo ahubwo Kim Kardashian yari afite inyungu nyinshi akurikiye muri uyu mubano wabo.

Ibi ni bimwe mu byo Kim Kardashian akora bishobora gutuma abakobwa bamukurikira bisanga mu rwobo batazapfa bikuyemo, kubera kurebera ku muntu utagira icyo abungura uretse kubaroha.

Ntawukora ibibi gusa Kim Kardashian afite na bimwe byiza bimuranga harimo: Kumenya icyo ashaka mu buzima(Kugira intego), gukora ubucuruzi ashishakaye, Nubwo akora ibibi byinshi , agerageza gukomeza kuba umukiristu, akomeza gukora uko ashoboye ngo akomeze abe icyamamare n’ibindi.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.