(PHOTOS & VIDEOS)Dore utu nitwo dushya , udukoryo , gukotora ndetse n’ibidasanzwe byabereye muri Trace Awards Festival 2023 / Coach Gael bamutaye yahuzo, ikimansuro, ubusa

Iyi Weekend yahereye ku wa 20 kugeza kuri uyu wa 22 Ukwakira 2023, ni imwe mu zitazigera zisibangana mu mitwe ya benshi kubera ibirori bya Trace Awards and Festival byabereye mu Mujyi wa Kigali n’udushya twabiranze. Ni ibirori byahuruje abantu batandukanye bo mu bihugu birimo ibya Afurika, Amerika y’Amajyepfo, Ibirwa bya Caraïbes, u Burayi n’ibindi bikora ku Nyanja y’Abahinde.

Byari birimo bahanzi bo muri Algérie, Angola, Brésil, Cameroun, Cap-Vert, Comores, u Bufaransa, Guyane Française, Gabon, Ghana, Guadeloupe, Haiti, Côte d’Ivoire, Jamaica, Kenya, Madagascar, Martinique, Mayotte, Ile Maurice, Maroc, Mozambique, Nigeria, Reunion, Rwanda, Sénégal, Afurika y’Epfo, Eswatini, Tanzania, Tunisia, Ubwami bw’u Bwongereza na Uganda.

By’umwihariko igitaramo cyo gutanga ibihembo cyahuruje benshi. Iki gitaramo cyaranzwe n’udushya ,udukoryo , ndetse n’ibidasanzwe tutari tumenyereye.

2Face Idibia yizimirijeho ‘micro’ : Umuhanzi w’Umunya-Nigeria, Innocent Ujah Idibia wamamaye nka 2 Face Idibia cyangwa se 2Baba yahawe igihembo cya Trace Awards nk’umuhanzi w’ibihe byose. Uyu muhanzi ubwo yahabwaga igihembo yaravuze agezemo hagati yizimirizaho ‘micro’ binatuma ahita ava ku rubyiniro cyane ko umwanya wo kongera kuyatsa byari andi masegonda kandi igihe cyari cyagiye.

Chris Eazy yasitaye ku rubyiniro : Chriss Eazy ni umwe mu bahanzi batatu b’Abanyarwanda banyuze ku rubyiniro mu itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards. Uyu musore yaririmbye indirimbo yise ‘Inana’ yishimiwe. Ubwo yajyaga kuva ku rubyiniro uyu musore yatsikiye yenda kwitura hasi ariko Imana ikinga akaboko.

Kigali Boss Babes yasize inkuru : Kigali Boss Babes, itsinda ry’abagore bazwi ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda batanze ibihembo mu cyiciro cya “Best Female Artist” yegukanywe na Viviane Chidid wo muri Sénégal, ndetse n’icya ’Best Male Artist’ cyatwawe na Davido.

Ubwo batangazaga abegukanye ibihembo aba bagore baranzwe no kujijinganya ndetse mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga benshi batangajwe n’uko bitwaye.

Nka Queen Douce ajya gutangaza ko Viviane Chidid ariwe wegukanye igihembo byabanje kumugora ku buryo izina ry’uwatsinze arivuga ritumvikanye neza ahubwo humvikanye igihugu cya Sénégal akomokamo. Ni nako byagendekeye Alliah Cool bajya gutangaza ko Davido ariwe wegukanye igihembo aho yabanje kwitiranya ko barerekana uwatsinze kuri ‘Ecran’ kandi bamubahaye ku gipapuro cya Trace bagombaga kumurebaho bakamutangaza.

Maria Borges yaserutse mu mushanana : Umunyamideli Maria Borges uri mu bakomeye muri Angola wafatanyije na D’banj kuyobora ibi birori bya Trace Awards, yaserutse yambaye umushanana. Uyu mukobwa yaserutse awambaye ubwo yajyaga ku rubyiniro bwa mbere, yaje nyuma kuwuhindura yambara ikanzu ndende y’umutuku. Uretse ibyo Maria Borges yasaga nk’ufite igihunga ku rubyiniro.

D’banj yatangaje izina ry’Ikinyarwanda rye : Ubwo aheruka mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko muri buri gihugu cyo muri Afurika afitemo izina bamwita, yaba muri Kenya, muri Liberia n’ahandi, asaba ko mbere y’uko ava mu Rwanda ’Abanyarwanda bamushakira izina ry’ikinyarwanda azitwa’. Ubwo yajyaga ku rubyiniro yavuze ko yamaze kubona izina ry’Ikinyarwanda aho yiswe “Intare Batinya”.

Coach Gaël yasubijwe inyuma : Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël uri mu bagize itsinda rifasha Bruce Melodie muri 1: 55 AM, ubwo uyu muhanzi yatangazwaga nk’uwahize abandi mu cyiciro cy’Abanyarwanda ahigitse Ariel Wayz, Bwiza, Chriss Eazy na Kenny Sol; Coach Gaël yashatse ko bajyana kwakira igihembo, maze ubwo yashakaga kujya ku rubyiniro akumirwa n’abashinzwe kurinda umutekano, birangira asigaye hasi. Mu mashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu mugabo yumiwe.

Umuririmbyi w’Umunya-Haïti yatigishije BK Arena : Rutshelle Guillaume ukomoka muri Haïti ni umwe mu bahanzi bitabiriye Trace Awards & Festival. Uyu mukobwa yanahawe Igihembo cy’Umuhanzi Mwiza muri Caraïbes “Best Artist – The Caribbean”.

Ahigitse Admiral T (Guadeloupe), Bamby (French Guiana), Princess Lover, Kalash na Maureen bo muri Martinique, Popcaan na Shenseea ba Jamaica). Uyu mukobwa uretse ibyo ariko ni umwe mu bigaragarije ku rubyiniro abari bitabiriye iki gikorwa cyo gutanga ibihembo. Rutshelle Guillaume ubwo yari ku rubyiniro yashimishije benshi ariko aranabatangaza cyane ko yari yambaye ikanzu igaragaza ikubuno cye hafi ya cyose.

Ikimansuro muri BK Arena! : Umukobwa witwa Maureen wo muri Martinique ni umwe mu batunguranye ku rubyiniro muri BK Arena. Mu mibyinire ye idasanzwe ikunze kugaragara mu bimansuro. Maureen nawe yavuye ku rubyiniro benshi ushaka bakinyotewe no kumureba kubera imibyinire ye.

Davido yahawe igihembo yicara hasi : Ubwo Davido yahamagarwaga nk’umuhanzi wegukanye igihembo cya Best Male Artist ahigitse Asake, Burna Boy na Rema b’iwabo muri Nigeria, Diamond Platnumz (Tanzania), Didi B (Ivory Coast) na K.O (South Africa) mbere kujya kwakira igihembo cye yabanje kuza imbere y’abafana aricara ubona ko byamurenze abona kujya kwakira igihembo cye.

Uyu muhanzi ari mu begukanye bibiri iki cyaje cyiyongera ku cyo yahawe we na Musa Keys cya Best Collaboration babikesheje indirimbo bahuriyemo bise “Unavailable’’.

BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI FACEBOOK PAGE YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
BAKUNZI B’IKINYAMAKURU BABITIMES.COM TURAGUSABA KUDUSHYIGIKIRA UGAKANDA HANO MAZE UKORE FOLLOW NA LIKE KURI INSTAGRAM YA BABI TIMES KUGIRANGO AMAKURU AJYE AKUGERAHO MBERE AKIRI MASHYA 
Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.