Dore utuntu tw’ibanga uzavumbura kuwo mwashakanye ugahita umenya ko agikunda uwo bahoranye mbere (Ex-Boy,Girlfriend)

Hari igihe umuntu agira umukunzi mu buzima bagatandukana baba barabanye cyangwa se batarabana nyuma ugasanga ashatse umugore ariko urukundo rwe ntirube rwaravuye kuri wa wundi wa mbere. Aha ni hahandi umuntu ashakana n’undi gusa agikunda uwo batandukanye. Ibizakwereka ko uwo mwashakanye agikunda uwahoze ari umukunzi we.

Umuntu ugikunda uwo bahoranye mbere, uzamubwirwa n’ibi bimenyetso bimuranga:

Uzasanga abafata nk’aho muri mu marushanwa : Ubusanzwe iyo uri umugore w’umugabo cyangwa ukaba ukaba umugabo w’umugore ntugombera kugira undi murwanira uwo mwanya. Ariko niba ubona ko umeze nk’aho urwanira uwo mwanya n’uwahoze ari umukunzi w’uwo mwashakanye menya ko akimukunda.

Bakunda guhura mu bihe byihariye : Niba ubona ko uwo mwashakanye agira ikibazo akaba yumva kizakemuka ari uko ahuye n’uwahoze ari umukunzi we akakimubwira, icyo gihe ujye ugira amakenga ku mibanire yabo.

Akunda kumuvuga cyane : Ahanini iyo utandukanye n’umuntu utakimukunda ugerageza kumwikuramo bishoboka ukirinda kumuvuga. Ntuzatangazwe no kuba amuvuga nabi cyangwa neza uko yaba amuvuga kose ntibikuraho ko atamukimukunda kuko burya umuntu avuga uwo yatakereje.

Iyo bakunda guhura cyane: Bishoboka ko bahurira ahantu runaka cyangwa se bakavugana kuri telefoni cyangwa se kuri email. iyo abantu batandukanye ntibivuga ko badashobora kuganira cyangwa se ngo bandikirane ariko iyo birengeje urugero bikaba ibya buri gihe haba harimo akantu k’urukundo.

Uzabona amufuhira igihe abonye indi nshuti: Igihe uwo mwashakanye ubona ababazwa no kuba uwahoze ari umukunzi we ari kumwe n’abandi bagabo akamufuhira byerekana ko agifite icyo avuze kuri we.

Aracyabitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari inshuti ye : Iyo uwo muri kumwe ubona akibitse ibintu bimwe na bimwe bimwibutsa uwahoze ari umukunzi we nk’amafoto n’ibindi ukabona kandi abiha agaciro akagira umwanya wo kubyitaho akabitekerezaho ahanini aba agitekereza no ku rukundo yagiranye n’uwa mbere.

N’ubwo tutakemeza ko bishoboka ko umuntu yakibagirwa uwo bakundanye burundu na none si byiza ko werekana ko umutekerezaho cyane kurusha uwo muri kumwe. Icyiza nuko wagerageza kumwikuramo burundu kandi n’uwo muri kumwe nawe akamenya ko kwibagirwa uwo mwakundanye bitaza ko kanya.

 

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.