Dr Habumuremyi yafunzwe ashinjwa gutanga sheki zitazigamiye n’ubuhemu

Dr Pierre Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda kuva muri 2011-2014, ubu akaba yayoboraga Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Ubugenzacyaha(RIB) ku wa Gatanu tariki 03 Nyakanga 2020.

Dr Pierre Damien Habumuremyi

Dr Pierre Damien Habumuremyi

Araregwa ibyaha byo gutanga sheki zitazigamiye hamwe no gusabira Kaminuza ye yitwa Chrisitian University of Rwanda inguzanyo zitangwa n’abantu bungukira ku bandi inyungu z’ikirenga, ibizwi nka ’banki Lambert’.

Iyi kaminuza iri mu mujyi wa Kigali imaze igihe ivugwamo ibibazo birimo icyo kumara igihe kinini idahemba abarimu bayo n’abandi bakozi.

Umuvugizi w’agateganyo wa RIB, Dominique Bahorera, yabwiye umunyamakuru wa Kigali Today ati “Ni byo Dr Pierre Damien Habumuremyi arafunzwe kubera ibyaha byo gutanga Sheki zitazigamiye n’ubuhemu akurikiranyweho”.

Bahorera yabwiye Itangazamakuru ko Dr Habumuremyi hamwe na Prof Egide Karuranga wayoboraga Kaminuza ya Kibungo(UNIK), bamaze iminsi ibiri bafunzwe, bakaba bakurikiranyweho ibyaha bakoze mu gihe umwe yari umuyobozi w’ishuri, undi ari nyiraryo.

Mu byaha Prof Karuranga akurikiranyweho ngo harimo gushingira ku kimenyane n’icyenewabo akemerera bamwe mu banyeshuri kwiga ku buntu muri iyo kaminuza iri mu mujyi wa Ngoma (Iburasirazuba).

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yafunze burundu iyi kaminuza ya UNIK ku itariki 30 Kamena 2020, iyiziza gutanga uburezi budafite ireme. Nyuma yaho hari umukozi wa MINEDUC watangarije Kigali Today ko nyuma yo gufungwa iyi Kaminuza ya Kibungo, hari izindi na zo zizakurikiraho.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.