Dr Murigande Charles yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru

Dr Charles Murigande wari umuyobozi wungirije muri Kamunuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere(Deputy Vice Chancellor for Institutional Advancement) yatangiye ikiruhuko cy’izabukuru, ashimirwa ibikorwa by’indashyikirwa byamuranze muri Kamunuza y’u Rwanda.

Dr Charles Murigande

Dr Charles Murigande

Murigande w’imyaka 61 y’amavuko, mu mirimo inyuranye yakoreye igihugu, yakunze kurangwa no guca bugufi, no mu mbwirwaruhame ze agakunda kwifashisha ijambo ry’Imana. Yasoje imirimo ye, atangira ikiruhuko cy’izabukuru kuri uyu wa mbere tariki 01 Kamena 2020.

Abantu ndetse n’inzego zitandukanye bamugeneye ubutumwa bwo kumushimira. Muri ubwo butumwa harimo ubwatanzwe n’Ihuriro ry’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyagatare. Ubwo butumwa bwanyujijwe kuri Twitter ndetse n’ubundi bwinshi bwabuherekeje, bwari bukubiyemo amagambo ashima imikorere myiza yaranze Murigande.

Ni ubutumwa bugira buti “Nk’uko dutandukanye ukaba ugiye mu kiruhuko, tugushimiye umubano mwiza twagiranye. Wabaye umuyobozi mwiza uba umubyeyi muri iki kigo, utubera icyitegererezo, umujyanama…, tugushimiye imirimo myiza wakoreye igihugu. Imana ikurinde Charles.”

Dr Charles Murigande afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) mu mibare yakuye muri Kaminuza Notre Dame de la Paix, muri Namur mu Bubiligi.

Yakoreye igihugu imirimo inyuranye, aho kuva mu mwaka wa 1994-1995 yari Umujyanama wa Perezida wa Repubulika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga.

Mu mwaka wa 1995-1997 Dr Charles Murigande yabaye Minisitiri w’Itumanaho n’ubwikorezi, aho yavuye ajya kuba Umuyobozi wa Kamunuza y’u Rwanda.
Dr Charles Murigande kandi, yabaye Umunyamabanga mukuru w’umuryango wa FPR-Inkotanyi, aba na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane mu myaka ya 2002-2008, aho muri 2008-2009 yari Minisitiri ushinzwe Imirimo y’inama y’Abaminisitiri umwanya atatinzeho, kuko muri 2009-2011 yagizwe Minisitiri w’Uburezi, umwanya yavuyeho ajya guhagararira u Rwanda mu bihugu binyuranye.

Mu bihugu Dr Charles Murigande yahagarariyemo u Rwanda kuva mu mwaka wa 2011 kugeza muri 2015 harimo u Buyapani, Australia, Philippines n’ibindi.

Inama ya Guverinoma yateranye ku itariki 10 Kanama 2016, mu byemezo yafashe, harimo no guha Dr Charles Murigande inshingano z’Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe iterambere ari na ho asoreje imirimo ye ajya mu kiruhuko cy’izabukuru.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.