Iyo umuntu avuze ko agiye kwivuriza kwa Nyirinkwaya, abenshi mu bajya kwivuza bahita bamenya aho ari ho, ni izina rimaze kumenyekana ndetse rizwi na benshi.
Kigali Today yaganiriye na Dr. Nyirinkwaya Jean Chrysostome, umugabo wabonye izuba mu 1954 agakura yifuza kuzaba umusirikare cyangwa kuba umukanishi, bikaza kurangira yisanze ari umuganga.
Kuba atarabashije kuba umusirikare bisobanurwa n’uko yakuriye mu buhungiro i Burundi, bityo kuba umusirikare uri impunzi bikaba ari ibintu bitoroshye ngo ujye mu ngabo z’ikindi gihugu.
Kuba yarabaye impunzi ngo biri mu bintu atazibagirwa, ndetse akaba ari ibintu asanga bibi yagize mu buzima no kuba yarabuze murumuna we ababyeyi be ndetse n’inshuti.
Imyaka Dr. Nyirinkwaya amaze ari umuganga ni imyaka y’umunezero kuri we, dore ko ari umuganga w’abagore (gynecologue), iyi mpamyabushobozi akaba yarayikuye mu gihugu cya Senegal.
Dr. Nyirinkwaya asanga umwuga w’ubuganga ari umwuga umuntu akuramo ibyishimo kuruta indi myuga, kuko buri munsi wunguka inshuti, byanatumye buri mubyeyi yabyaje asigarana ifoto ye ndetse n’iy’umwana.
Yagize ati “Iyo umukobwa yaje kwivuza muba inshuti ejo akazana na mama we na we mukaba inshuti. Uyu mwuga utanga umunezero cyane cyane ko wunguka inshuti nyinshi, umubyeyi akakuzanira ifoto ye biranezeza. Hari ahantu nashyiraga buri foto ya buri mwana na nyina nabyaje, gusa kubera iterambere nsigaye mbabika muri terefoni yanjye”.
Dr. Nyirinkwaya avuga ko iyo wabaye inshuti n’umuntu bituma muhorana bityo ukanagira amafoto ye. Asaba abakiri bato gukunda kwihugura no gukorera mu ma ‘Cliniques’ ku baganga bakamenya ibintu bishya, bagahora bafite amakuru mashya kandi bakibuka kwerekana urugwiro mu kazi kose bakora cyane cyane abaganga.
Yagize ati “Burya iyo umuntu aje akugana uri muganga akeneye ko umuramutsa ukamwakira nk’umuntu n’urukundo, yaba ari umukire cyangwa umukene aba aje afite ubwoba agukeneye, mufatire umwanya wirinde kurondogora kugira ngo udatinza abandi ariko abone ko wamwitayeho”.
Mu buzima busanzwe, Dr. Nyirinkwaya akunda umuziki no kuwumva cyane cyane ‘country music’, akaba yarigeze gukina mu cyiciro cya gatatu mu ikipe yaje kubyara Vitalo y’i Burundi, gusa kuri ubu asigaye akora siporo yo kugenda n’amaguru kuko ivi rye ryigeze kwangizwa n’impanuka yigeze gukora.
Akunda umupira w’amaguru, agakunda APR FC cyane gusa akavuga ko na Rayon Sports imushimisha, agakunda abakinnyi nka Christiano Ronaldo, Messi, muri Formula one agakunda Hamilton, akaba yarakundaga amagare agikinamo Armstrong.
Video: Salomon George