DRC: Abakozi ba OMS barashinjwa gufata ku ngufu abagore mu bikorwa byo kurwanya Ebola

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), rigiye gutangira gukora iperereza ku bakozi baryo baregwa gufata ku ngufu abagore babarirwa muri 50, mu gihe bari mu bikorwa byo kurwanya Ebola muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo.


Abo bakozi ba OMS bagiye bakora ihohoterwa rinyuranye ku b’igitsina gore harimo no gufata ku ngufu, ndetse no gukoresha nabi abo babaga bahaye akazi muri ibi korwa.

Abakozi bashinzwe ubuzima ba OMS n’abandi bakozi b’ikigo gishinzwe imfashanyo bashinjwaga n’abagore 50 mu iperereza ryakozwe n’inzego z’ibigo bibiri bikomeye by’itangazamakuru.

Muri aba harimo abagore bavuga ko bahatirijwe kunywa ibisindisha mu bitaro aho bakoraga, ubundi bahatirwa gukora imibonano mpuzabitsina. Babiri muri abo, bavuga ko byabaviriyemo gutwara inda batiteguye biturutse ku ihohoterwa.
Ibyo byaha ngo byakozwe kuva mu mwaka wa 2018 kugeza muri Werurwe uyu mwaka 2020.

Itangazo rya OMS rigira riti “Umuntu wese uzagaragara ko yabigizemo uruhare azabibazwa kandi agomba guhura n’ingaruka zikomeye zirimo no kwirukanwa mu kazi bidatinze.

Guhemukira abantu mu baturage tuba dushinzwe cyangwa dukorera ubuvugizi tubyamaganye ku mugaragaro, ababikoze bagomba guhura n’ingaruka zikomeye”.

Umuryango w’Abibumbye n’ibigo bikora ubutabazi byasezeranyije ko bitazihanganira na gato ihohoterwa rishingiye ku gitsina nyuma y’ibirego bisa na bamwe mu bakozi babo bo mu bindi bihugu.

Umuvugizi w’ibiro by’ububanyi n’amahanga, Umuryango wa Commonwealth n’iterambere ry’u Bwongereza, yavuze ko bazakurikiranira hafi ibi birego bivugwa muri OMS.

Yongeraho ati “Gukoresha imibonano mpuzabitsina no guhohoterwa ni amahano rwose. Buri gihe dusuzuma abafatanyabikorwa bacu bose ku buryo bwo kubahiriza amategeko arengera umutekano”.

Ni nde uvugwa mu iperereza cyane?

Ibyinshi mu birego by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bivugwa ko byakozwe n’abagabo, harimo n’abaganga bakuru bivugwa bakorera OMS.

Mu bagabo barezwe harimo abaganga bakomoka mu bihugu by’ u Bubiligi, Burkina Faso, Canada, u Bufaransa, Ginea-Conakry na Cote d’Ivoire.

Ibiro ntaramakuru Thomson byatangaje ko abagabo benshi muri ibyo bikorwa byo gusambanya abagore ngo banze kwambara udukingirizo, ari yo mpamvu bamwe bavuga ko byabaviriyemo gutwita, aho abandi bafite impungenge ku buzima bwabo.

Abagore benshi bavuze ko bahatiwe gukora imibonano mpuzabitsina kugira ngo bahabwe akazi, icyo basanisha na “pasiporo yo guhabwa akazi”.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.