Drogba na Patoranking basuye urwibutso ku Gisozi bahasiga ubutumwa (Amafoto)

Didier Drogba wahoze ari rutahizamu wa Chelsea ubu akaba ari mu Rwanda ku butumire bw’abateguye Youth Connekt Africa 2019, kimwe n’umuhanzi Patoranking, basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, basobanurirwa amateka akarishye yaranze u Rwanda yatumye haba Jenoside yakorewe Abatutsi, banaboneraho gusiga ubutumwa bw’urukundo kuri uru rwibutso.


Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi mu rurimi rw’igifaransa, Didier Yves Tébily Drogba yagize ati “Igihe kirashize kuva muri 2009 ubwo naherukaga hano mu Rwanda. Kugaruka kuri ubu butaka bwo kwibukiraho, ni umukoro, no kunamira inzirakarengane za Jenoside, ariko ni n’igihe cyo gukoresha kumenyekana kwanjye nkigisha urubyiruko rwa Afurika n’urw’Isi ingaruka z’igikorwa nk’iki.”

Ubutumwa bwa Drogba bunashimangira ko mu myaka 10 yari amaze adakandagira mu Rwanda, Abanyarwanda bakoze ibishoboka byose ngo bateze igihugu imbere.


Yakomeje agira ati “Nyuma y’imyaka 10, biturutse ku kwiyemeza no kugira intego kw’Abanyarwanda, iki gihugu cyabaye bandebereho mu gushyira hamwe, kubabarira n’iterambere.”

Drogba yasoje ubutumwa bwe avuga ko yishimiye kugaruka hano mu Rwanda, avuga ko kuba ari mu Rwanda yiyumva nk’uri mu rugo iwe.

Umunya-Nigeria Patrick Nnaemeka Okorie uzwi nka Patoranking na we waje gutaramira urubyiruko rwitabiriye Youth Connekt Africa 2019, na we yasuye urwibutso rwa Gisozi anasiga ubutumwa bw’urukundo.


Patoranking yanditse mu gitabo cy’abashyitsi ati “Nandikanye umubabaro mwinshi n’amarira menshi imbere n’inyuma. Warakoze Mana twabonye urukundo. Urukundo ruganze, u Rwanda ni urukundo.”

Youth Connekt yitabiriwe n’ibi byamamare, ni inama Nyafurika y’ihuriro ry’urubyiruko igamije gucura ba Rwiyemezamirimo, abashoramari, abavumbuzi n’abahanga bakomeye b’ejo hazaza. Didier Drogba ni umwe mu batanze ikiganiro ku munsi wa kabiri w’iyi nama, naho Patoranking ataramira abitabiriye iyi nama mu itangira ryayo.








Ubu ni bwo butumwa Drogba yanditse

Ubu ni bwo butumwa Drogba yanditse

Mu butumwa Patoranking yanditse, yagaragaje ko mu Rwanda ubu hari urukundo n

Mu butumwa Patoranking yanditse, yagaragaje ko mu Rwanda ubu hari urukundo n’ubwo habaye Jenoside yakorewe Abatutsi

Drogba na Patoranking bombi basuye urwibutso mu bihe bitandukanye ariko baje kuhahurira umwe asohoka undi yinjira

Drogba na Patoranking bombi basuye urwibutso mu bihe bitandukanye ariko baje kuhahurira umwe asohoka undi yinjira

Amafoto: Richard Kwizera

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.