Mutesi Gasana umenyerewe mukwandika ibitabo ndetse n’abandi banyarwanda 3 bitabiriye inama mpuzamahanga y’abanditsi b’ibitabo yitwa ‘Sharjah Publishers’ iri kubera i Dubai.
‘Ubuntu Publishers’ buhagarariwe n’umuyobozi wabo Mutesi Gasana ubusanzwe bamenyekanye mukwandika no gusohora ibitabo bigiye bitandukanye byiganjemo inkuru zo mu Rwanda ndetse n’iza Afurika muri rusange.
Iyi nama mpuzamahanga yiga kubibazo by’abanditsi yabereye i Dubai , umujyi wa 2 wo muri Leta zunze Ubumwe z’Abarabu kuva tariki 2 Ugushyingo 2024 kugeza tariki 5 muri uku kwezi.
Iyi nama ‘Sharjah Publishers Conference’ yitabiriwe n’abanditsi ndetse n’ababisohora babanje kubikosora barenga 500 muri rusange.
Mutesi Gasana usanzwe ari impirimbanyi mu guteza imbere gusoma no kwandika ibitabo , yitabiriye iyi nama mu rwego kwiga uburyo ibibazo biri muri uyu mwuga wabo byacyemuka.
Kuva yashingwa, Ubuntu Publishers yiyemeje gusohora ibitabo byujuje ubuziranenge, bigira ingaruka nziza ku banditsi b’u Rwanda. Yibanze ku buvanganzo bw’abana,guteza imbere no guha icyerecyezo imiterere y’ubuvanganzo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, bigatuma ibitabo n’umutungo w’uburezi bigera ku basomyi bato no kwemeza ko amajwi y’abanditsi b’u Rwanda yumvikana ku isi yose.
Ihuriro rya Sharjah Publishers Conference ritanga amahirwe adasanzwe ku ‘Ubuntu Publishers’ yo gufatanya no kubaka imiyoboro hamwe nabandi banditsi mpuzamahanga,kandi birashoboka ko byaha inzira ubufatanye bushya.
Gahunda y’inama ikubiyemo ibiganiro nyunguranabitekerezo, imiyoboro ihuza abantu, n’ibiganiro ku miterere igenda itera imbere yo gutangaza amakuru, guhanga udushya, no guhanahana umuco.
Gasana ati: “Turi hano kwishimira imbaraga zo kuvuga inkuru muri Afurika.” Ati: “Ni amahirwe yo gusangira urugendo rwacu, kungurana ibitekerezo, no kwiga uburyo dushobora gukomeza gukora inkuru zifite ireme, zifatika zo mu Rwanda zigera ku basomyi benshi ku isi.”
Ubuntu Publishers nayo yishimiye guhagararira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye , ari nabwo buryo bitabira inama nk’iza Sharjah, ntabwo iteza imbere inshingano zayo zo guteza imbere ubuvanganzo mu Rwanda gusa ahubwo inazamura amajwi y’Abanyafurika mu biganiro ku isi ku bitabo no gutangaza amakuru.
Mutesi Gasana n’umugore w’umwanditsi w’ibitabo uharanira iterambere ryo gusoma no kwandika inkuru zo mu Rwanda n’iza Afurika muri rusange.
Mutesi Gasana yitabiriye Sharjah Publishers iri kubera i Dubai.
Iyi nama Mutesi yitabiriye yiga ku bibazo aba Publishers bahura nabyo.
Sharjah Publishers Conference yitabiriwe n’abarenga 500 baturutse hirya no hino ku isi.