Muri iyi minsi muri Uganda inkuru ikomeje kubica ni iy’urukundo rwa Eddy Kenzo na Minisitiri Phiona Nyamutooro uherutse gushyirwa muri Guverinoma y’iki gihugu cyo mu Majyaruguru y’u Rwanda.
Phiona Nyamutooro yari asanzwe mu Nteko Ishinga Amategeko ya Uganda ahagarariye urubyiruko by’umwihariko akaba umunyamuryango wa NRM, ishyaka riri ku butegetsi muri Uganda.
Nyamutooro aherutse kugirwa Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Iterambere ry’Ingufu n’Amabuye y’Agaciro kuwa 22 Werurwe 2024.
Nyuma yo guhabwa uyu mwanya muri Guverinoma, Eddy Kenzo yagaragaje ko yishimiye bikomeye Nyamutooro, bituma itangazamakuru ryo muri Uganda ritangira kugaruka ku mubano wabo.
Nyamutooro warangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’ubuhanzi, yaje gusoza icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye na ‘Public Administration’.
Mu 2019 nibwo Eddy Kenzo uvugwa mu rukundo n’uyu mu Minisitiri yatandukanye na Rema Namakula bari bamaze imyaka itanu bakundana ndetse bakaba bari bafitanye umwana umwe w’umukobwa.
Kugeza ubu Eddy Kenzo bizwi ko afite abana babiri barimo n’uwo yabyaranye na Maya Musuuza bahoze bakundana mbere ya Rema Namakula.
Eddy Kenzo ni umwe mu bahanzi bategerejwe i Kigali muri iyi minsi cyane ko ari umwe mu bazitabira igitaramo cya Platini yise ‘Baba Experience’ giteganyijwe kubera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.
Tubibutse ko mushobora gukurikirana iki gitangazamakuru ku mbuga nkoranyambaga zacyo zemewe, mukazajya mugezwaho amakuru agezweho ako kanya. Kanda hano udukurikirane (Follow) kuri Facebook Page yacu.