Element ugiye gusohora indi ndirimbo ye yavuze uburyo muri Kenya yahasanze abashishura ama ‘beat’ bamufatiraho urugero n’ibindi

Element muri iyi minsi wihariye inkuru nyamakuru mu binyamakuru byo mu Rwanda, yavuze ko igihe kigeze ngo ahe abakunzi be indi ndirimbo.

Mu kiganiro na Joby Joshua kuri 1:55AM Media, uyu musore witegura gutaramira mu Bwongereza ku wa 25 Gicurasi 2024 yavuze ko ukwezi kwa Gatanu kurangira yamaze gushyira hanze indirimbo ya Gatatu ikaza ikoze mu njyana yemeza ko yazanye ya Afro Gako.

Robinson Fred Mugisha [Element Eleeeh] umaze gushyira hanze indirimbo ebyiri yateguje iya Gatatu yitsa ku cyo gukorana na Bruce Melodie bisobanuye kuri we, anagaruka ku byo yigiye yanabonye muri Kenya.

Ndetse ko yizera ko abantu bazicara bakiga nibumva umurishyo nyawo wa Afro Gako, anakomoza ku kuba yarasogongeje abakunzi be kuri iyi njyana muri Munda ya Kevin Kade.Imwe mu ndirimbo zamutunguye kubera umusaruro zatanze hamwe na Henzapu yahereyeho ya Bruce Melodie.

Element avuga kuri Bruce Melodie no gukorana na we icyo bivuze yagize ati” Bisobanuye umugisha, biteye ishema, mbandikwiga kandi hari n’amarembo bimfungurira.”

Yitsa ku ngingo irebana n’urugendo aheruka kugirira muri Kenya, yagarutse kubavuze ko yari yitonze cyane n’icyo yahaboneye yagize ati”Icya mbere bakira abantu neza none se wowe iyo uri umushyitsi ahantu wagenda usakuza.”

Yongeraho ko yabonye ko Abanyarwanda bibwira ko bakora cyane ariko ubona ko bitandukanye iyo ugeze muri Kenya ati”Ni abakozi twebwe hari ukuntu dukora tukibwira ko twarushye twakoze cyane ariko baraturusha.”

Element avuga ko yasanze hari abantu bigana ibyo akora ati”Hariya hantu ibintu byacu barabyumva cyane batangiye nyine kutwerekezaho amaso nasanze hari abatunganya amajwi bashishura ‘amabeat’ benshi banamfatiraho urugero.”

Uyu musore yikije kandi ku kuba yarakunze umuziki biturutse ku babyeyi be kuko Papa we akunda umuziki ndetse yaririmbanaga na Mama we akiri muto muri Korali.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.