Eméry Bayisenge wakinaga muri Bangladesh yasinye muri AS Kigali

Myugariro Eméry Bayisenge wari umaze umwaka umwe akina muri Bangladesh yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali amasezerano yo kuyikinira mu gihe cy’umwaka umwe.


Nyuma y’iminsi mike yari ishize myugariro Eméry Bayisenge yumvikanye ku gutandukana na Saif Sports Club yo muri Bangladesh, ubu yamaze gusinyira ikipe ya AS Kigali.

Uyu myugariro aje yiyongera ku bandi bakinnyi bakomeye iyi kipe yasinyishije barimo nka Shabban Hussein Tchabalala ndetse na Muhadjili Hakizimana.

AS Kigali kugeza ubu yamaze kwemezwa na Ferwafa ko ari yo kipe izahagararira u Rwanda mu marushanwa ya CAF Confederation Cup.



Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.