Eric Ngendahimana na we yerekeje muri Kiyovu Sports (AMAFOTO)

Eric Ngendahimana wari umaze igihe ari mu bafatiye runini ikipe ya Police FC, yamaze kuyivamo na we yerekeza mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ikipe ya Kiyovu Sports ni yo kipe kugeza ubu iri kuvugwa cyane mu Rwanda ku isoko ry’igura ry’abakinnyi, aho umunsi ku wundi iba yasinyishije abakinnyi bashya cyangwa se yongeryee amasezerano abakinnyi isanganwe.

Eric Ngendahimana wakiniraga Police Fc na we yerekeje muri Kiyovu Sports

Eric Ngendahimana wakiniraga Police Fc na we yerekeje muri Kiyovu Sports

Uwari utahiwe uyu munsi, ni Ngendahimana Eric uzwi ku izina rya Gasongo, akaba ubusanzwe yakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Police FC, ubu mu masaha make ashize amaze gusinya amasezerano y’imyaka ibiri mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Eric Ngendahimana yanabaye kapiteni wa Police FC

Eric Ngendahimana yanabaye kapiteni wa Police FC

Aba bakinnyi baje biyongera kuri Irambona Eric na Kimenyi Yves bavuye mu ikipe ya Rayon Sports, Samson Baboua wavuye muri Sunrise, bakiyongera ku bakinnyi nka Serumogo Ally na Mutangana Derrick baheruka kongera amasezerano.





Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.