Eric Rutanga wari kapiteni wa Rayon Sports na we yamaze kuyivamo

Kapiteni wa Rayon Sports Eric Rutanga wari uyimazemo imyaka itatu, yamaze kuva muri iyi kipe yerekeza muri Police FC.

Nyuma y’iminsi yari ishize bivugwa ko Eric Rutanga yaba yaramaze kumvikana n’ikipe ya Police FC, uyu munsi byashyizwe ku mugaragaro ko uyu mukinnyi yamaze kwerekeza mu ikipe ya Police FC aho yayisinyiye amasezerano y’imyaka ibiri.

Eric Rutanga wari umaze umwaka ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuyivamo

Eric Rutanga wari umaze umwaka ari kapiteni wa Rayon Sports yamaze kuyivamo

Ibi bibaye nyuma y’aho mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino yari yasinyiye ikipe ya Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri, gusa hakaba harimo ingingo y’uko ashobora kugenda igihe ibyo yemerewe n’iyi kipe ubwo yasinyaga atabiherewe igihe.


Eric Rutanga yerekeje muri Police FC nyuma ya Iradukunda Eric Radu na we wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo muri Rayon Sports uheruka gusinya muri Police FC, akaba undi mukinnyi uvuye muri Rayon Sports nyuma ya Kimenyi Yves na Irambona Eric berekeje muri Kiyovu.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.