Ese agatimba abageni bambara kaba kagifite igisobanuro kahoranye?

Abageni benshi bashyingiwe n’idini, bakunze kurangwa no kwambara agatimba kaba gatwikiriye umutwe kagahisha isura n’inyuma mu bitugu. Iyo myemerere benshi bagaragaza ko batazi icyo isobanuye ndetse n’aho byaturutse. Gusa abayobozi b’amadini bo bahamya ko agatimba gasobanura ubusugi.

Uyu mukwe n

Uyu mukwe n’umugeni bo muri Nyagatare ni uku baserutse ku bukwe bwabo bakoze kuri Saint Valentin tariki 14 Gashyantare muri 2015

Mu Rwanda abashyingiwe imbere y’Imana barangwa no kwambara agatimba, kimwe nk’umwambaro uranga umugeni. Abenshi mu bawambara ntibita ku mahame yawo, kuko hari ubwo usanga hari utwite inda igaragara wambaye agatimba, uwasezeranye asanzwe abana n’umugabo akambaye, umupfakazi ushyingiranywe n’undi mugabo, cyangwa se uwabyariye iwabo.

Uwanyirigira Ange usanzwe ufite umwana yabyaye akiri umukobwa yakoze ubukwe mu mpera z’ukwezi kwa karindwi 2019, ariko avuga ko ntacyari kumubuza kwambara agatimba, kuko n’ubwo bavuga ko kambara amasugi,we ntawigeze akamubuza, ahubwo agafata nk’umwambaro ugaragaza umugeni washyingiwe imbere y’Imana.

Ati “Njye rwose sinzi n’icyari kumbuza kukambara kuko ibikavugwaho mbifata nk’ibihuha! Nta muntu wigeze ambwira ngo sinzakambare, kandi ntawe utazi ko nabyaye, kandi na padiri wansezeranyije arabizi.”

Ni mu gihe Uwamahoro wigisha abagarukiramana mu idini rya gaturika muri Paruwasi ya Nyamata we avuga ko hari n’ababa basezeranye bashaje, cyangwa bamaze imyaka myinshi babana n’abagabo, ariko bakaza bambaye agatimba, ikintu we afata nk’ubujiji.

Ati “ Njye rwose mbifata nk’ubujiji kuko ivara risobanuye ko uryambaye ari isugi. Ariko hari igihe ubona abasaza n’abakecuru baje gusezerana, cyangwa ukabona umuntu asezeranye inda igera mu ryinyo, akaza yambaye ivara!”

Naho pasiteri Majyambere Joseph umuyobozi w’itorero ryitwa Umuriro wa Pantekote rikorera i Kibagabaga we ashimangira ko igisobanuro cy’agatimba cyangwa se ivara bitewe n’uko waryita ari ubusugi. Kandi ko mu idini rye badashobora gusezeranya abasanzwe barabaye abagore ngo babemerere kwambara agatimba.

Ati “Twebwe ntabwo twemerera abasanzwe babana n’abagabo kwambara ivara mu gihe tubasezeranya, kuko ubundi ivara risobanura ubusugi.”

Abashakashatsi bavuga ko agatimba gafite amateka maremare mu banya-Europe, abanya-Asia ndetse na sosiyete nyafurika. Bavuga ko katangiye kwambarwa n’Abayahudi, abakirisitu n’Abayisilamu. Muri urwo rubuga kandi bagaragazamo ko kambarwaga n’abagiye gushyingirwa n’idini, ariko batigeze babonana n’undi mugabo. Bivuze ko nta mupfakazi wambaraga agatimba ngo amanure mu maso, ko ngo ahubwo yakamanuraga mu bitugu agahisha umusatsi gusa.

Ibyo bishimangirwa n’urubuga www.metro.co.uk , aho bagaragaza ko kwambara agatimba byatangiriye i Roma, aho abageni babaga bitwikiriye guhera ku mutwe kugera mu ijosi, kubera ko Abaromani babaga bashaka kwirinda ibyahumanya cyangwa bikangiza abageni. Batekerezaga ko nibahisha isura y’umugeni birinda abashaka kumuhumanya.

Bakomeza bagira bati “Muri iki gihe ariko, bahisha umugeni w’umukobwa gusa, nko gutera amatsiko abatashye ubukwe. Ndetse n’abaje gutwara umugeni akaba ari bo ubwabo bamwitwikururira.”

Bahamya kandi ko agatimba kagaragaza ubusugi, aho bavuga ko nk’uko ubusugi buba bugaragaza umukobwa wagize ibanga ntiyandarike igitsina cye, ari nako ivara uryambaye agenda yemye bigaragaza uwo ari we.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.