Akenshi hari igihe ubona ikariso y’umukobwa cyangwa umugore ugasanga hamwe haba haringaniye n’igitsina cye harasa ukwaho harahindanyijwe n’amatembabuzi aba yaturutse mu gisina , aha bamwe bacyekako ari uburwayi cyangwa umwanda wa nyiri iyo kariso , ariko ukuri nuku;
Ubusanzwe umubiri w’umugore ufite uburyo uringaniza ubuhehere bwo mu myanya ndangagitsina y’umugore ukoresheje amatembanuzi akora isukura mugitsina , Aya afite PH iri hagati ya 3.8 Kugera kuri PH 4.5 (bivuze ko habamo acides).
Aya matembabuzi ava mu myanya y’ibanga arimo acides ishobora guhindura ibara cyangwa ikangiza ikariso iyitwitse , nk’uko nubundi igikozwe muri acides kigeze aha cyabigenza igihe gihuye n’imyenda.
Bivuze neza ko ,Aya matembabuzi ariyo asukura Igitsina cy’umugore ikaba imwe mumpamvu ituma tuvuga ngo ‘igitsina cy’umugore umeze gutya kiba gifite isuku kurusha no mu kanwa kacu.’
Ibi bituma tunavuga tudashidikanya ko aya matembabuzi ubwayo ahagije ngo asukure imyanya ye nk’umugore ,ntabindi byokongeraho.
Ubwo rero mbonereho kukubwira ko ikindi gihe uzasanga underwear(ikariso) yawe yahinduye ibara cyangwa hari ibyajemo biturutse mu gitsina ntugahangayike kuko aba ari isuku cyakoze.