Ese guhinga Avoka birashoboka kuburyo byagira aho bikugeza? Sobanukirwa byinshi kuri uru rubuto nkenerwa rutajya rubura isoko

Mu bigirira akamaro umubiri wa muntu uba ukeneye , harimo  gufata ifunguro riteguye neza kandi ryuje intungamubiri , mu ntungamubiri z’ibanze imbuto ninkenerwa cyane kuko ibyo urya aribyo bikugira uwo uriwe.

Mu mbuto ziryohera zikanakundwa na benshi , Avoka iza kw’isonga kuko ni urubuto rukunzwe cyane hirya no hino kw’isi.

Igiti cya avoka cyatangiriye mu gihugu cya Mexique maze gisakara ku isi hose kifashishwa mu kurya imbuto zacyo , bamwe bakayikoresha mu gushaka ubwiza , ndetse ikanakoreshwa mu nganda ikurwamo amavuta n’ibindi bikoresho nkenerwa bya buri munsi.

Bitewe n’uburyo avoka iba ikenewe cyane , umuntu uhisemo kuyihinga abyungukiramo cyane , kuko nubwo bitangira bisa nibigoranye iyo zeze asarura kenshi kandi umusaruro we ukabona isoko wose.

Abahinzi ba Avoka mu Rwanda bavugako izo bahinga , Zimwe bazigurisha n’abazijyana mu mahanga no mu nganda zikora ibikoresho nkenerwa bizikomokaho , izindi bakazigurisha mu gihugu zikaribwa , ariko n’abaturiye iyo mirima yazo bakabasha kubona kuri urwo rubuto byoroshye kuko ari nabo uba usanga banahakora.

Bituma babasha kuryaho ndetse n’abana babo bakabonaho bigatuma bagira imibereho myiza.

Gloriose Uwamwezi ,umuturage wo mu Karere ka Huye ukora umwuga w’ubuhinzi bwa voka bwagutse buteye imbere , avuga ko yatangiye uyu mushinga ubwo yumvaga ko hari uruganda rugiye kuza muri aka Karere rukora ibikomoka kuri voka bindi dukenera mu buzima bwa buri munsi.

Gloriose acyumva ko muri Huye hagiye kuza uruganda nibwo yahise agira igitekerezo cyo guhing voka , gusa rwaruganda yari yiteze ko azajya agemurira ntirwabaye, gusa aza gutungurwa no gusanga bazikeneye kw’isoko kuburyo nanubu avuga ko Atari yabasha kurihaza.

Uwamwezi yagize ati: “Burya hari igihe abantu batekereza imishinga bikarangira itagiye mu bikorwa kubera impamvu zigiye zitandukanye, ariko kuri njyewe nta gihombo cyabayemo kuko ntigeze mbura isoko ry’umusaruro wanjye , ahubwo isko ntago mbashya kurihaza.”

Uwamwezi Gloriose, umuhinzi wa avoka wo mu Karere ka Huye.

Avuga ko yatangiriye kubiti 400 maze nyuma akaza kongeramo ibindi bikaba 800 kandi kugeza ubu byose bikaba byera neza uko biri ku buso bwa hegitari 3.

Uyu mugore ufite umurima wa voka avugako bahura n’imbogamizi mu gihe cy’izuba , kuko kuvomerera bihenze .

Avuga ko yabibaze agasanga kuhira ibi biti neza bishobora kumutwara miliyoni 42 kandi nkunganire bashobora kuba bahabwa iba ari nke ugereranyije nibyo abahinzi baba bakeneye.

Ku bijyanye n’ibyiza byo guhinga Avoka Uwamwezi asobanura agira Ati: “ Nubuhinzi bukurushya ugitangira bukagusaba imbaraga nyinshi ariko bwageraho bukikorera , ugakuramo umusaruro uguha ibyo ukeneye byose.”

Kubijyanyo n’ibura rya voka ku masoko y’imbuto zo kurya , Uyu muhinzi wo mu Mayaga mu Karere ka Nyanza Sendarase Prudence , yavuze ko kuba hari abashoramari bazigura batarindiriye ko zera ngo ziribwe ahubwo bakajya kuzikoramo ibindi bikoresho atari ikibazo.

Yagize ati: ” Iyo ugereranyije uko ikibazo cya voka giteye ,ntago cyaba ari ikibazo , yego nazo zirabura ku masoko, kuberako abantu batitabira kuzihing cyane, ariko nyine nta bundi buryo. Hari izo batwara hanze , urumva bareba zimwe zifite ibipimo bashaka , izindi zisigaye ushobora kuzigurisha mu bundi buryo.”

Sendarase Prudence, umuhinzi , umuhinga imyembe na avoka mu karere ka Nyanza.

Nsengimana Vianeyumukozi ufasha Gloriose mu murima we w’ubuhinzi bwa Voka bwagutse , avuga ko aho akora hamufitiye akamaro cyane kuko ahembwa , ndetse akaba anemererwa kugira ikindi ahinga muri uwo murima nta kiguzi asabwe, bityo bigatuma akomeza kubaho neza ndetse akiteza imbere n’umuryango we.

Nsengimana Vianney, umukozi uhinga mu murima wa avoka kwa Gloriose.

Mumyaka umunani amaze akora mu murima wa avoka wa Groliose , yamuhayemo inka ari nayo bashakamo igishingwe bashyira mu murima wa voka ngo zikure neza.

Igihe umusaruro wigeze kugenda neza basaruyemo avoka zigera ku bihumbi icumi , mugihe ubusanzwe babona umusaruro uri hagati y’ibihumbi birindwi ndetse na bitanu bya voka.Basarura hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu.

Uyu murima bakoramo ari abakozi 5 Nsengimana Vianney avuga ko bibafasha cyane kuko nka mbere baguraga ibishyimbo na soya , ariko ubu bakaba batakijya kwisoko kuko babikura muri uyu murima bakoreramo ubuhinzi bwa voka.

Akomeza avuga ko guhinga avoka ari ibintu bishoboka cyane kandi byashobokera buri umwe wese waba afite ubutaka , kuko bitakubuza guhinga indi myaka myaka mu murima wazo , gusa ugasiba gushyiramo ibintu binini , ukishyiriramo nk’ibishyimbo , soya ndetse n’ibindi bivangwa na voka.

Ubu buhinzi bwa voka bahuramo na zimwe mu mbogamizi zo kuba zarwara bitewe n’izuba , maze zazana imirabe ndetse no kuribwa n’udukoko bikaba bikaba byatuma izifite ibyo bibazo zitajya kw’isoko mpuzamahanga , aribyo bishobora guteza igihombo nyiri umushinga.

MINAGRI n’abandi bafatanya bikorwa bamaze iminsi bari mu bukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwihaza mu mirire kandi bafata ifunguro riboneye aho mu nsanganyamatsiko bagira bati: “Uburenganzira ku biribwa , Ubuzima bwiza , Kubaho neza “

Avoka ifite umurabe gutya iba yangiritse kuburyo abakenera izo kujyana hanze batayireba n’irihumye.

Mu murima wa Gloriose , igihe iyo kigeze bavangamo n’indi myaka maze abahahinga bagakomeza kubona ibyo kurya bitabavunnye cyane.

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.