Ese ibi The Ben azabyemera cyangwa n’ubundi atinya Bruce Melodie nk’uko yabivuze? Arifuza ko bahurira kurubyiniro bakemezanya akamutsibura akanyafu kunda!/ The Ben VS Bruce MelodieNinde uzemeza undi?

Umuhanzi Itahiwacu Bruce wamenyekanye nka Bruce Melodie, yemeye rwose ko abantu nibashaka kuzana The Ben ngo bahanganire ku rubyiniriro, ko yiteguye kuzamucishaho akanyafu nta bwoba afite.

Ibi yabitangaje mu kiganiro yakoreye ku muyoboro wa YouTube MIE, ubwo yagaragaza ko yigeze kubona hari abavuga ko bashaka kuzababona ku rubyiniriro bahanganye, buri wese yemeza mugenzi we mu kibuga, bigaragagariza abakunzi babo mu majwi y’abo asanzwe n’ubundi ahogoza abatari bake.

Ibi yabigarutseho ubwo yari abajijwe ibijyanye n’ibivugwa ko yaba yanga The Ben ndetse akaba yaranashatse kumwicira igitaramo n’itsinda rye, bigendanye n’ibivugwa ndetse n’igihe The Ben yabivugiraga i Burundi agira ati” Hari abantu bifuje ko iki gitaramo gipfa”.

Mu gihe benshi babigereka kuri Bruce Melodie n’itsinda rye ko baba bamwanga( The Ben), Melodie yagize ati ” Icyo namubwira cyo yagakwiye kumenya, ni uko ntamwanga habe na gato, arabizi ko ari mukuru wanjye kandi ko nta kibazo mfitanye nawe. Njyewe rwose ntabwo The Ben mwanga, ahubwo nareke gukomeza kumva amabwire, areke gukomeza kumva ababimushyiramo kuko nta kabuza babifitemo inyungu. Ibyiza rero ni uko yakwitondera amabwire yose bamubwira ikindi kandi akareka kugira ubwoba no kurira cyane”.

Melodie yakomeje avuga ko’ rwose nta kintu na kimwe kibi amwifuriza, ahubwo ko abantu babimubwira ko amwanga aribo babi, ndetse ko agomba no kuzajya abyirengagiza akikomereza gahunda ze akabirenga.

Ati” Rwose nta kintu kibi mwifuriza, abafana banjye babimenye ndetse n’abafana be babimenye, nigeze no kumva bavuga ibintu bya Battle’ ihangana’, bazamuzane mubakubitire agakoni ku nda mpite nitahira”.

Ibi Bruce Melodie yabivuze ubwo yari ari mu Karere ka Ngoma, aho yari yagiye gutaramira abaturage baho mu iserukiramuco rya MTN Iwacu Muzika 2023.

Yabitangaje igihe hari hamaze iminsi havugwa iby’uko yanga The Ben, akaba yaranageze aho ashaka kumwicira igitaramo cye, gusa we yaje gukoraho urujijo ko atamwanga na gato.

The Ben

Bruce Melodie

Facebook Comments Box

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

This site uses Akismet to reduce spam. Learn how your comment data is processed.